U Rwanda rwatangiye kwitegura kurwanya inzige mu gihe zaramuka zije

U Rwanda rwatangiye kwitegura kuba rwahangana n’inzige bivugwa ko zishobora kwibasira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga uyu mwaka, kandi bivugwa ko zishobora kuzaba ari nyinshi kurusha izari zagaragaye mu bihugu bimwe mu Karere muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020.

U Rwanda rwatangiye kwitegura kurwanya inzige mu gihe zaramuka zije Read More

Polisi yerekanye abatwaraga ibicuruzwa bitemewe bakoresheje icyangombwa kibemerera gutambuka

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2020, ku kicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali, Karegeya Jean Bosco w’imyaka 34 na Ndahimana Emmanuel ufite imyaka 30 beretswe itangazamakuru. Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babafatiye mu mujyi wa Kigali batwaye inzoga z’amoko atandukanye, bari bazivanye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bazijyanye ahitwa mu Nzove muri aka karere.

Polisi yerekanye abatwaraga ibicuruzwa bitemewe bakoresheje icyangombwa kibemerera gutambuka Read More

Bwokobwimana na Karasira barashinjwa kwiyitirira inzego z’umutekano no kwaka ruswa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru, tariki ya 09 Mata 2020 saa yine za mugitondo yafashe uwitwa Bwokobwimana Gad w’imyaka 30 na Karasira Egide w’imyaka 38, bahamagaye umuturage bamubwira ko ari abapolisi n’Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Umuturage bamusabye amafaranga y’u Rwanda 50,000Rwf kugira ngo bamufungurire umugabo ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Juru.

Bwokobwimana na Karasira barashinjwa kwiyitirira inzego z’umutekano no kwaka ruswa Read More