Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2020, Umuryango w’Abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda 186 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Iyi midali bayambitswe mu rwego rwo kubashimira akazi keza bakora muri kiriya gihugu kandi bakagakorana umurava n’ubunyamwuga.

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe Read More

Rubavu-Musanze: Polisi ikomeje ubukangurambaga mu kwirinda inkongi z’umuriro

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 10 na 11 Werurwe 2020, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro ryari mu karere ka Musanze na Rubavu aho bigishaga abaturage kwirinda inkongi z’umuriro. Ni ubukangurambaga bwibanze cyane mu bigo bihuriramo abantu benshi.

Rubavu-Musanze: Polisi ikomeje ubukangurambaga mu kwirinda inkongi z’umuriro Read More

Umukobwa washowe mu gisirikare mu mashyamba ya Kongo arifuza gusubira mu ishuri

Umwe mu bakobwa barimo guhugurirwa mu kigo cya Mutobo witwa Mukanoheri Joselyne, nyuma y’uko mu buzima bwe bwose yabumaze mu mashyamba ya Kongo ari na ho yavukiye, ubwo yabazwaga uburyo babagaho muri ayo mashyamba, mu kiniga cyinshi yagize ati “Natojwe igisirikare ndi umwana ariko ntibampa ipeti, nari soldat sans matricule (nari umusirikare utagira nimero imuranga) ”.

Umukobwa washowe mu gisirikare mu mashyamba ya Kongo arifuza gusubira mu ishuri Read More