Polisi yafashe uwiyitiriye RIB yambura umuturage

Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara mu kagari ka Rukara mu mudugudu wa Muzizi ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2020 yafashe uwitwa Tuyishime Yves nyuma yo kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Yayamwatse amubwira ko ari umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse ko agiye kumufungurira umuhungu we ufunze.

Polisi yafashe uwiyitiriye RIB yambura umuturage Read More

Abasore 4 bafatanywe imifuka 6 yuzuyemo imyenda ya magendu

Abapolisi bagize ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bunyereza imisoro (RPU) ku bufatanye n’izindi nzego, ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2020 bafashe Tuyishime Jean Claude w’imyaka 19, Sindayiheba Emmanuel w’imyaka 25, Gasore Lionçeau w’imyaka 19 na Nkurunziza Jean de Dieu w’imyaka 22. Bose bafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu mu Kagari ka Gahinga, bafatanwa imifuka 6 yuzuyemo imyenda ya caguwa bayinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Abasore 4 bafatanywe imifuka 6 yuzuyemo imyenda ya magendu Read More

Kenya: Umukecuru w’imyaka 62 yahanishijwe igifungo cy’imyaka 35 azira ubujura

Uwo mukecuru wakatiwe gufungwa imyaka 35 uhereye tariki 4 Kanama 2020, yitwa Joyce Wairimu Kariuki akaba kandi ngo atari ubwa mbere afunzwe, kuko yigeze gufungwa na none azira kuba yaragize uruhare mu bujura bw’ibinyabiziga bwabayeho mu myaka ya za 2018 na 2019, mu mijyi ya Nakuru, Nairobi na Mombasa, iyo mijyi yose ikaba ari iyo muri Kenya.

Kenya: Umukecuru w’imyaka 62 yahanishijwe igifungo cy’imyaka 35 azira ubujura Read More

Uwasabye abakobwa gushyira amashusho y’ubwambure ku mbuga nkoranyambaga yarashwe ashaka gutoroka

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko Polisi y’u Rwanda yarashe David Shukuru Mbuyi w’imyaka 25 ukomoka muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, ashaka gutoroka aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga. Yakekwagaho icyaha cyo gusambanya no gucuruza bantu.

Uwasabye abakobwa gushyira amashusho y’ubwambure ku mbuga nkoranyambaga yarashwe ashaka gutoroka Read More