Liban: Nyuma y’iturika ry’icyambu cya Beirut, abaturage barasaba ko Guverinoma yose yegura

Imyigaragambyo yarushijeho gukaza umurego ku Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020 mu Mujyi wa Beyrut, aho abaturage bahanganye n’inzego z’umutekano, uyu ukaba wari umunsi wa kabiri w’imyigaragambyo, basaba ko Guverinoma yose ya Liban yegura, nyuma y’iturika rikomeye ryabaye ku cyambu cya Beirut, rigahitana abagera ku 160.

Liban: Nyuma y’iturika ry’icyambu cya Beirut, abaturage barasaba ko Guverinoma yose yegura Read More

Ku myaka 96 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza

Umutaliyani Giuseppe Paterno wariho mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yakuriye mu bukene bituma atiga. Ku wa gatanu tariki 07 Kanama 2020 afite imyaka 96, yasohoje kaminuza abona impamyabumenyi mu mitekerereze ya muntu, akaba ari we ukuze mu mateka y’u Butaliyani ubonye iyi mpamyabumenyi.

Ku myaka 96 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza Read More