Cecile Kayirebwa wabujije abantu gucuranga indirimbo ze bataziguze , yavuze uko yahuye n’umuntu agashaka kumugurishaho kasete y’indirimbo ze akumirwa(Amafoto na Video)

Abahanzi munjyana ya gakondo bagiye gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena batangaje ko biteguye gususurutsa abo mu Rwanda bakanyurwa kuko ubusanzwe bataramira mu mahanga abanyamahanga bakishimira iyi njyana y’umuco nyarwanda.

Kumunsi w’ejo tariki ya 21 Ugushyingo 2023 nibwo muri Bk Arena habereye ikiganiro gihuza abanyamakuru ndetse n’abahanzi mu njyana ya Gakondo bagiye gutarama mu birori bya Mtn Iwacu na Muzika Festival izaba ku cyumweru tariki ya 26 z’uku kwezi turimo.

Hari hari abahanzi bazatama bigatinda barimo Muyango , Cecile Kayirebwa , Ruti Joel , Cyusa , Sophia Nzayisenga ndetse n’itorero Ibihame by’intore z’Imana , maze bagenda babazwa ibibazo bitandukanye.

Kubibazaga niba koko aba bahanzi bafite imbaraga n’amajwi byo kuzashimisha abaje kubareba , Muyango ntiyanze kubasubiza kuko yahise anyuzamo we na Ruti Joel basongongeza abantu ku majwi bakora munganzo z’abanyamihogo igoroye.

Kayirebwa Cecile wabajwije niba nta kirahinduka ku byemezo yafashe byo kubuza abantu gukoresha ibihangano bye ku buntu we ntagire icyo abona , yasubije avugako ariko bikimeze , ahubwo atangaza ukuntu yigeze gutungurwa n’uwaje amugurishaho kasete iriho ibihangano bye

Ati: “Ni ibintu navuze kuva kera, mu by’ukuri ntabwo umuntu akwiye gukoresha ibihangano by’umuntu uko ashaka kose, ntabwo bibaho habe na gato. Ndibuka ko cyera byigeze gutera induru ariko igitangaje ni uko hano batarakora iyo sosiyete.”

Yakomeje agira Ati: “Umunsi umwe nari mu modoka umuntu araza anyereka ‘cassette’ y’indirimbo zanjye ngo nyigure, icyakora naje kubura umutwe ambonye arikanga ariruka.”

Umuhanzi Muyango we nawe na mwijambo rye yavuze ukuntu yishimira kuba abona hari abakiri bato nka Cyusa , Ruti Joel n’abandi bakora injyana ya gakondo kandi bakaba bari mubakunzwe muri iki gihe , ubundi avuga ko bimuha ikizere cy’uko gakondo itazacika nk’uko byigeze kujya bibatera impungenge.

Reba Video y’uko byari byifashe mu kiganiro n’abanyamakuru aho Cecile Kayirebwa , Muyango , Sophie Nzayisenga batanze ukuri kwabo kuri muzika gakondo na muzika nyarwanda muri rusange

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA

 

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.