Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zakoze igikorwa cy’Umuganda

Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) zakoze igikorwa cy’umuganda wo gusukura Umurwa mukuru Bangui.

Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw

Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro mu Mujyi wa Bangui muri Centrafrique zikora umuganda

Icyo gikorwa zagikoreye mu gace ka Gatanu kamwe mu tugize uwo Murwa, aho zifatanyije n’abaturage mu gusukura no gukora isuku mu mihanda no mu nkengero zawo.

Nyuma y’icyo gikorwa ingabo zagiranye ibiganiro n’abaturage bigamije kugarura amahoro muri icyo gihugu cyari kimaze igihe cyarazahajwe n’imvururu.

Umuyobozi wa Batayo ya Gatanu y’ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu, yasabye abaturage kurenga amacakubiri bagakorera hamwe mu kubaka igihugu cyabo.

Yagize ati “N’ubwo igihugu cyanyu kiri mu mvururu ariko mukwiye guhanga amaso ibikorwa nk’ibi bibahuza. Kwiyubakira igihugu cyanyu ni inshingano kuko nta wundi uzabibakorera aturutse hanze.

Akazi kacu nk’abashinzwe gucunga amahoro ni ukubungabunga amahoro n’umutekano kugira ngo hatagira irindi vangura ryongera kuhagaragara.”

RDF yamaze gutoza abaturage ba Centrafrique umuganda wo kwiyubakira igihugu

RDF yamaze gutoza abaturage ba Centrafrique umuganda wo kwiyubakira igihugu

Abaturage na bo bavuze ko bishimiye ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda mu kubafasha kugarura amahoro, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo witwa Endjikelemo Gisele.

Ati “Dushima ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu kudufasha kugarura amahoro mu gihugu cyacu. Twizera ko igihe kimwe umutekano muke uzashira.”

Nyuma y

Nyuma y’umuganda bafashe ifoto y’Urwibutso

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.