Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), Charles Habonimana, yashyikirijwe ububasha bwo kuyobora icyo kigo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nyakanga 2020.
Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, uyoborwa na Minisitiri Claver Gatete.
Ku wa Kane tariki 25 Kamena 2020 nibwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Charles Habonimana Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Managing Director of Rwanda Airports Company).
Charles Habonimana yanditse ubutumwa bugaragaza ko yishimiye umwanya yahawe, ndetse ko atewe ishema no gukorera u Rwanda, ashimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere.
Ubu yakoraga muri sosiyete itunganya amashanyarazi (EUCL) ashinzwe ibyerekeranye no guteza imbere ubushobozi bw’abakozi muri icyo kigo (Performance, Training and Development Specialist).
Umwanya ahawe wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege awusimbuyeho Firmin Karambizi wari uwumazeho amezi cumi n’ane (yagizwe umuyobozi mukuru w’iki kigo muri Mata 2019).
Imwe mu mpamvu zivugwa zaba zaratumye akurwa kuri uwo mwanya ngo ni ubutumwa bwatangajwe n’iki kigo tariki 19 Kamena 2020 buvuga ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe cyasubukuye ibikorwa by’ingendo zose z’indege, nyamara atari ukuri kuko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 atari byo avuga.
Nyuma yaho iki kigo cyaje gutangaza ubundi butumwa bukosora ubwa mbere, gisobanura ko ingendo z’indege zemewe zitarimo izitwara abantu mu buryo bwa rusange, ahubwo ko ari iz’abashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights).