“Cheri warakoze kandi Imana iguhe umugisha” Ndimbati agarutse asetsa birenze / Umugore we ararize!

Umukinnyi ukomeye muri sinema nyarwanda Uwihoreye Jean Babtiste umaze kubaka izina nka Ndimbati , nyuma igihe afungiye I Mageragere yagizwe umwere ahita afungurwa ako kanya , maze avuga amagambo akomeye cyane ku mugore we wamubereye intangarugero anasetsa abari aho bose.

REBA VIDEO

https://www.youtube.com/watch?v=5OQcEaEkiS4

Nyuma yo kurekurwa kwa Ndimbati, ntabwo yigeze ajijinganya mu kugaragariza itangazamakuru urukundo umugore we amukunda nyuma yo kumwitangira muri byose kuva yafatwa kugeza arekuwe. 

Ndimbati wamamaye cyane muri Cinema Nyarwanda, yagize ati: “Mbere na mbere nagiraga ngo mumfashe buri wese ashime Imana mu mutima. Buriya ntakiri hejuru y’Imana. Mu bantu nshimira cyane, ndashimira umufasha wanjye”. 

“Ndabivuze ndi imbere y’itangazamakuru kandi nzahora mbivuga, mfite umugore utameze nk’abandi bagore, mfite umugore wihangana, mfite umugore w’intangarugero. Uyu mugore wanjye ni intangarugero”.

Arakomeza ati “Umugore wanjye ni uwa mbere mu bintu byose ni inyangamugayo, uwo bagirana ikibazo yaba ari we udashobotse. Ikintu cya mbere mushimira arihangana”. 

“Yaranyihanganiye, yihanganiye ibigeragezo byose yaciyemo nyuma yo kugira ngo mfatwe. Abantu baravuze, namwe abanyamakuru mwaravuze ariko ibyo byose yabiciyemo neza arihangana. Iyo ataza kuba umuntu uzi kwihangana ntabwo tuba duhagararanye hano”.

Ati “Ndasaba abadamu n’abakobwa bari hano bazamwegere abagire inama, uwo azagira inama azayumve amenye ko agiriwe inama n’umuntu w’inyangamugayo. Ni abagore bake bashobora kwihanganira ibyambayeho, ni bake cyane”. 

Aragira ati “We yarihanganye ku buryo nta munsi n’umwe wo kunsura kuri gereza atigeze angeraho. Ntabwo nigeze nicwa n’inzara muri gereza, yagiye akora uko ashoboye simbure ikintu na kimwe”.

Mu marangamutima menshi cyane, Ndimbati yavuze ko umuntu w’inshuti umubonera mu kaga nk’ako yari arimo, avuga ko ubuzima butari bworoshye. Ati: “Ntabwo byari byoroshye, kuba umuntu ashobora kwihangana ku byamvugwagaho, akihanganira abamuhamagara bamuca intege, akihanganira abasekaga kugeza ubu tukaba duhagararanye”.


Nyuma yo kugaragaza uruhare rw’umugore we, yahindukiye aramureba, aramuhobera, ati: “Cheri warakoze kandi Imana iguhe umugisha”. 

Nyuma yo kumuhobera, umugore we yasazwe n’amarira maze Ndimbati amurata ubutware n’umurava ahorana.

Uwihoreye yavuze ko yagiye muri Gereza kugira ngo asoze ubutumwa yagombaga gusohoza, ashimangira ko azandika igitabo cy’ibyo yanyuzemo muri gereza. Yagize ati “Urugo rwacu ni intangarugero, ariko nagiye muri gereza kugira ngo nsoze misiyo n’ibyagombaga kubaho”. 

Uwihoreye yavuze ko yagiye muri Gereza kugira ngo asoze ubutumwa yagombaga gusohoza, ashimangira ko azandika igitabo cy’ibyo yanyuzemo muri gereza. Yagize ati “Urugo rwacu ni intangarugero, ariko nagiye muri gereza kugira ngo nsoze misiyo n’ibyagombaga kubaho”. 

“Hagombaga kubaho abihangana, hagombaga kubaho amagambo, nagombaga kubona inshuti yanjye iyo ari yo. Ibyo byose biri mu byagombaga kubaho. Nagiye muri gereza bankeneye, nsanga bantegereje kuko bari bantegereje, nagezeyo nsangamo abafana banjye bajyaga bambona ariko batanzi”.

Ndimabati wamamaye muri filime nka Papa Sava na Seburikoko, yahamije ko gereza atari mbi ahubwo ikibi ari ukuyitindamo. Asobanura ko akuyemo ubuhamya ndetse n’uburambe. 

Kugeza ubu Ndimbati yamaze gutaha asubira mu muryango we nyuma yo kugirwa umwere mu birego yashinjwaga birimo gufata umwana ku ngufu no kumusindisha. 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.