Chris Brown ugiye gushyira hanze album nshya yatangaje ko afite indirimbo ibihumbi 15 zitarajya hanze

Umuririmbyi w’Umunyamerika, Christopher Maurice Brown, wamamaye nka Chris Brown, yatangaje ko afite indirimbo zigera ku 15.000 atarasohora. Chris Brown yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Shannon Sharpe muri Club Shay Shay podcast.

Yabivuze nyuma yo kubazwa indirimbo eshatu mu zo yakoze z’ibihe byose kuri we. Undi mu gusubiza yavuze ko bigoye kuzimenya. Ati “Biragoye cyane kuri njye kubera ko mbaye umunyakuri kuri wowe, mfite indirimbo 15.000 zitarajya hanze.’’

Yavuze ko hari igihe yamaraga igihe kinini muri studio ubwo yakoraga album yagiye ashyira hanze mu myaka yashize.

Uyu muhanzi yavuze ko ari kwitegura gushyira hanze album nshya yise “11:11” izajya hanze ku wa 11 Ugushyingo uyu mwaka ya 11 kandi ikazaba igizwe n’indirimbo 11.

Yavuze ko abafana be bashobora kuzashaka ko yongeraho indirimbo nyinshi ariko avuga ko bitakunda kuko ashaka ko abakunzi be bamukumbura.

Chris Brown aheruka gushyira hanze indirimbo yise “Summer Too Hot’’.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.