Christus Regnat Korali ifite abaririmbyi basaga 100 bati “Ntayindi nteguza , muzaze dutaramane agati gaturike” i Bweranganzo iwabo w’abasizi, abahanzi_n’Ab’agahogo keza

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki ya 19 Ugushyingo 2023, kizabera muri Camp Kigali kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nubwo imiryango izaba ifunguye kuva saa kumi z’umugoroba. Christus Regnat yaherukaga gukora igitaramo mbere y’icyorezo cya Covid-19, ifite abaririmbyi basaga 100.

Iyi Korali yamenyekanye ku ndirimbo zakunzwe zitandukanye zirimo ‘Igipimo cy’urukundo ya Rugamba Cyprien’, ‘Abatoya Ntibagapfe’, ‘Kuzwa Iteka ya Umurerwa Dorothée’,‘Mama Shenge’ bafatanyije na Yverry na Andy Bumuntu n’izindi ndirimbo zitandukanye.

Aganira na Kinyamateka, Bizimana Jérémie ushinzwe imiririmbire n’imyitwarire muri Korali Christus Regnat yahishyuye impamvu bahisemo kwita igitaramo ‘i Bweranganzo’ Ati “Izina ry’igitaramo ni ubwa mbere ariko igitaramo cyo si ubwa mbere kuko ari ku nshuro ya kane dutegura igitaramo cyacu. Igitaramo rero twahisemo kucyita i Bweranganzo kugira ngo ribumbe uburyo twakoraga ibitaramo noneho byitwe izina rimwe.”

Bizimana kandi yongeyeho ati “Duhitamo iri zina, twashatse kuvuga ko Korali Christus Regnat ari igicumbi cy’inganzo gihuriwemo n’abanyempano kandi gifunguriwe buri wese.”

Yakomeje avuga ko biteguye kuneneza abazacyitabira binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana, zirata igihugu, zivuga ku muco, zivuga ku mahoro n’izindi ngeri z’ubuzima zitandukanye. Ati “Abantu bitege amajwi meza, aryoshye, indirimbo nziza mu ndimi zitandukanye kandi mu byiciro bitandukanye birimo; classic, indirimbo zisanzwe ariko zavuguruwe, kubyina, (…) mbese hazaba harimo ingeri zose z’ubuvanganzo.”

Bizimana yasoje avuga ko intumbero ya Korali Christus Regnat ari ugukomeza gufasha abakristu gusenga binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana no gufasha abantu kuruhuka binyuze mu zindi ndirimbo zafasha abantu kongera kugarura ubumuntu n’urukundo mu bantu.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kirimo abandi bahanzi batandukanye barimo Josh Ishimwe ukunzwe cyane kubera gusubiramo indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika mu buryo bwa Gakondo. Christus Regnant ni Korali yashinzwe muri 2006, ishingirwa kuri Centre Christus, i Remera.

Iyi Korali ibarizwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, Paruwasi Regina Pacis Remera, yahisemo kwitwa Christus Regnat bisobanura ngo ‘Kristu uganje’. Mu gihe cy’imyaka 17 ifasha abantu gusingiza Imana no kwidagadura, Christus Regnat imaze gushyira hanze album eshanu ndetse barateganya no gushyira hanze iya gatandatu mu bihe biri imbere.

Iyi Korali iteganya ko iki gitaramo cyaba ngarukamwaka ari nayo mpamvu bahisemo izina ribumbira hamwe uburyo Christus Regnat ikoramo ibitaramo byayo.

Ndetse kandi mu butumire batanze babunyujije kuri instagram bagize bati ” Muraho neza nshuti! Nta yindi nteguza muzaze dutarame agati gaturike #iBweranganzo ni iwabo w’inganzo_Ku gicumbi aho abasizi, abahanzi_Ab’agahogo keza n’abakirigitananga bazagukumbuza gutaramira Imana! Ntuzahabure rero!!! Turabakunda “

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.