City Taycoon ukunzwe cyane muri Uganda yakoze ibyananiye abaraperi bose bo mu rwanda, umuzikinyarwanda awushyize kuruhando mpuzamahanga

Umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ntwari Jean Yves uzwi ku mazina ya City Taycoon yakoze indirimbo yakangaranyije benshi mu bakunzi b’injyana ya hip hop mu Rwanda.

City Taycoon ni umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi muri Uganda kubera indirimbo ze zikunzwe cyane n’abagande kuko ariho yakuriye atarerekeza muri Amerika.

Uyu muhanzi wari usanzwe aririmba injyana ya Raggea Dancehall yakoze indirimbo nziza cyane ya hip hop ndetse atangaza kumugaragaro ko yinjiye mu bakora umuziki mu Rwanda ndetse agiye kuzamura muzika Nyarwanda akayigeza kurwego mpuzamahanga.

City Taycoon ni umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi muri Uganda

Iyi ndirimbo City Taycoon yise “Boy From Philly” wumvise uburyo arapamo wumvako uyu musore ari muhanga cyane ndetse ntawashidikanya ko hari ibyo agiye guhindura kuri muzika Nyarwanda.

City Taycoon avugako hari abahanzi bo mu Rwanda bakomeye mu njyana ya hip Hop agomba gukorana nabo indirimbo mu mpera z’uyu mwaka mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umuziki Nyarwanda ndetse awumenyekanisha mu mahanga.

Mu kiganiro yagiranye na City Taycoon yavuzeko mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 yitegura gushyira hanze album izaba igenewe cyane abakunzi b’umuziki mu Rwanda kandi iyi album ikazagaragaraho abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Iyi ndirimbo “Boy From Philly” ni imwe mu ndirimbo zirigukundwa cyane kurubuga rwa youtube ugeranyije nuko abantu barikuyireba ndetse bakayitangaho ibitekerezo bitandukanye bavugako bishimiye igihangano cy’uyu muhanzi, iyi ndirimbo yakoze amateka yo kurebwa cyane n’abantu benshi mugihe gito, ibintu bitarakorwa nundi muhanzi ukora injyana ya hip hop mu Rwanda.

REBA Iyi ndirimbo “Boy From Philly”

Amajwi y’indirimbo “Boy From Philly” yatunganyijwe na Producer Laser Beat umwe mubatunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda akaba afite n’ubuhanga bwihariye mu njyana ya hip hop akorera mu nzu itunganya umuziki ya “The Beam Entertainment ” ninawe wizerwa cyane n’abahanzi benshi bo muri Diaspora Nyarwanda kubera ubuhanga n’ubunyamwuga afite.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.