CNLG: Gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bizaba nyuma ya #COVID19

Uturere twari twarateguye ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse, kimwe no kwimurira imibiri mu zindi nzibutso, bizakorwa nyuma ya COVID-19.


Ni igikorwa ubuyobozi bwa Komisiyo Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) buvuga ko kizakorwa nyuma ya COVID-19 kubera ingamba zo kwirinda iki cyorezo zashyizweho.

Gacendeli Devota ushinzwe inzibutso muri CNLG yatangarije Kigali Today ko mu turere nka Ruhango, Nyamasheke, Karongi na Rubavu bari bafite ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’icyunamo, ariko ko bizakorwa nyuma y’iki cyorezo cya COVID-19.

Mu Karere ka Ruhango ubuyobozi bwari bwaganiriye n’abafite imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye mu ngo kwemera ko izashyingurwa mu rwibutso, ndetse icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda ibiganiro hagati y’ubuyobozi n’abashyinguye ababo mu ngo bamaze kumvikana ko imibiri 124 izashyingurwa mu rwibutso.

Mu Karere ka Rubavu hari hateganyijwe gushyingurwa mu rwibutso rwa Komini Rouge imibiri 144 yabonetse ku kibuga cy’indege ariko iki gikorwa gishobora kurenza igihe cyari cyateganyirijwe.

Mu Karere ka Rubavu bari bateganyije kwimura imibiri 448 ishyinguye mu rwibutso rwa Rugerero ikimurirwa mu rwibutso rwa Komini Rouge tariki ya 30 Mata 2020, naho imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Kivumu mu Karere ka Rutsiro na yo yagomba kwimurirwa mu rwibutso rwa Nyondo.

Mu Karere ka Karongi hari hateganyijwe gushyingurwa imibiri ine mu rwibutso rwa Gashari ikuwe aho yari yarashyinguwe n’umuryango mu Murenge wa Mutuntu, ahandi bagomba gushyingura ni mu Murenge wa Mubuga aho barimo kuvugurura urwibutso no gutunganya imibiri yabonetse, ibikorwa byo gushyingura bikaba biteganyijwe mu kwezi kwa Kamena.

Mu Karere ka Nyamasheke, umuyobozi w’Akarere avuga ko bari bafite gahunda yo guhuza inzibutso, imibiri yari imaze kwimurwa igashyingurwa mu kwezi kwa Mata, ariko ntibyakunda kuko barimo kwibukira mu rugo, ariko bateganya ko mu minsi 100 bazabikora.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.