Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyiravuga ko nta mpugenge abantu bakwiye kugira ku muti wa coartem usanzwe uvura malariya, kuko ngo ugifite ubushobozi bwo kuvura kugera kuri 95%.
Ni nyuma y’uko hari amakuru yasohotse avuga ko umuti umenyerewe ku Migabane ya Asiya na Afurika mu kuvura Malariya ‘coartem’, wagaragaje gucika intege biturutse ku gakoko gatera malariya gasa n’akatangiye kuyimenyera.
Ukurikije amabwiriza n’amategeko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) agenga imiti, ku kigereranyo nk’iki cya 95%; umuti uba utarageza igihe cyo kuvanwa ku isoko kugira ngo uhindurwe.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umuyobozi muri RBC ushinzwe ibikorwa byo kurwanya malariya, Dr. Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko ari ibintu bisanzwe mubuvuzi ko agakoko gatera indwara runaka gashobora kugera igihe kagatangira kugaragaza ingufu no guhangana n’umuti wari usanzwe ukavura.
Agira ati “Ni mu buryo buri karemano udukoko tugenda tubyara utundi, utwo tuvuka bushya tukagerageza kwiyoberanya, twihinduranya ibyo twakwita nka ‘mitation’ kugira ngo ya miti itabasha kuduhangara, bikaba cyane cyane iyo umaze igihe ukoresha umuti. Ibyo birasanzwe muri uyu mwuga”.
RBC ivuga ko ibyavuye mu bushakashatsi yakoze mu gihugu kuri uyu muti, bigaragaza ko icyihutirwa ari ukuwukurikiranira hafi kuruta guhita ukurwa ku isoko.
Mbituyumuremyi akomeza agira ati “Turacyawufitiye icyizere ku kigereranyo kiri hejuru ya 95%, kandi bigendana n’uruhushya rwa OMS ku miti, ko mu gihe umuti ugikora kuri iryo janisha, uba ugomba gukomeza gukoreshwa aho guhita uvanwa ku isoko. Ni ibintu tugenda ducungira hafi cyane ko atari wo muti wonyine uvura malariya, ntabwo twagira ikibazo cy’umuti nk’u Rwanda”.
RBC ivugako ibikorwa byo kurwanya no kuvura malariya kugeza ubu u Rwanda ruhagaze neza, igasaba ko abantu bagakwiye kwirinda kuruta kwivuza, hubahirizwa ingamba zo kuryama mu nzitiramibu zikoranye umuti, n’izindi ngamba zo kurwanya malariya.
Kugaza ubu mu Rwanda hamaze gukwirakwiza inzitiramubu zingana na 5,200,000 mu baturage, mu gihe hateganyijwe gutangwa izingana na 7,000,000, uyu mwaka ukazarangira izisigaye zose na zo zitanzwe.