Mu Rwanda hagiye kongera kubera ibirori bihemberwamo ibigo , imiryango , ba rwiyemezamirimo n’abandi bafite ibikorwa na serivisi byakunzwe ndetse bikinakunzwe cyane n’abaturage bose muri rusange , ibi birori byiswe Consumers Choice Awards bigiye kuba ku nshuro ya gatatu bitegurwa na Kirisimbi Events isanzwe izwi kandi inakomeye kubera ibikorwa byabo.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo bya Consumers Choice Awards uzaba ukomatanyirijwe hamwe na KimFest (Karisimbi International Multcultural Festival) kuburyo hazabera ibirori byo kurwego rwo hejuru birimo Kwerekana imideri , kwerekana ibikorwa by’indashikirwa , gutanga ibihembo , imbyino gakondo , umuziki wa live uzakorwa n’abahanzi b’abahanga , ndetse no gutambuka kw’itapi itukura bafotora.
Ibi birori bikunze kugaragaramo ibyamamare bikomeye ndetse n’abaherwe bayobora ibigo bizwi bigiye bitandukanye intego yabyo n’uguhemba abakora neza bakanatanga serivisi nziza bagamije gushimisha abakiriya , kugirango bizahoreho nk’uko umuyobozi wa Karisimbi Events , Mugisha Emmanuel yabivuze umwaka ushize.
Consumers Choice Awards , ibirori byayo muri uyu mwaka bizabera Century Park Hotel and Residence , maze bibe tariki ya 21 Gicurasi 2024 kuva ku isaha ya sakumi n’ebyiri kugeza birangiye.
Hakurikijwe ubushakashatsi , kuri iyi nshuro abahatana bazahembwa mu byiciro 25 byatoranyijwe iribyo by’ibi biri munsi..
Ibi nibyo byiciro 25 byatoranyijwe mu guhatanira ibihembo bya Consumers Choice Awards.
Uku niko bizaba byifashe muri ibi biroro bya Karisimbi Events
Emmanuel Mugisha , umuyobozi wa Karisimbi Events izwiho gutegura ibirori bigiye bitandukanye.