Mu itangazo yavugiye kuri televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko kuva tariki ya 01 Ukwakira 2020, bazafungurira imipaka bamwe mu bagenzi bashaka kwinjira mu gihugu, ariko bakabanza kwerekana icyangombwa cya muganga ko bapimwe bagasanga nta bwandu bwa COVID-19 bafite. Icyo cyangombwa ntikigomba kuba cyarengeje amasaha 72.
Abazaba badafite icyo cyemezo cya muganga, cyangwa abazagaragaza ibimenyetso bageze ku kibuga, bazajya bashyirwa mu kato, kandi biyishyurire ibizabatangwaho byose.
Abagenzi, bazajya bakoresha ibibuga by’indege 3 gusa (Johannesburg, Durban et Le Cap), kandi hari ibihugu bizaba bitemerewe kohereza ababiturutsemo muri Afurika y’Epfo, cyane cyane bimwe bikigaragaramo ubwandu buri ku kigero cyo hejuru.
Perezida Ramaphosa yavuze ko urutonde rw’ibyo bihugu ruzatangazwa hashingiwe ku mibare izaba yatanzwe na OMS.
Yagize ati «Tugiye kujya tworoshya gahoro gahoro, ku bijyanye n’ingendo mpuzamahanga, kandi tuzabikorana ubushishozi bwinshi. Hashize amezi 2 turi hejuru cyane mu kugira abanduye Covid-19 benshi, aho twagiraga abasaga ibihumbi 12 ku munsi. Kuri ubu tugeze ku mpuzandengo y’abantu 2000 ku munsi ».
Yakomeje agira ati « Turashaka kongera gufungurira amahanga imiryango, baze barebe imisozi yacu, imijyi yacu, bidagadure ku mazi yacu ndetse basure inyamaswa ahantu hanyuranye ». Yavuze ko ubukerarugendo bufatiye runini ubukungu bw’iki gihugu.
Perezida Ramaphosa kandi, yatangaje ko hari n’ibindi bikorwa bigiye gufungura nk’inama, amateraniro n’insengero, amahuriro yo kwidagadura, bikazakorwa hubahirizwa amabwiriza, ariko abaturage ngo bakongera kugira ubuzima busanzwe, nk’ubwo bari bafite mu mezi 6 ashize.
Iki gihugu, cyashyizeho gahunda yo gupima abaturage bose, kandi ngo iyi gahunda izakomeza. Imibare yerekana ko abasaga ibihumbi 653 banduye Covid-19, bakaba bakabakaba kimwe cya kabiri cy’abanduye ku mugabane wose, naho abasaga ibihumbi 15 bitabye Imana.