Coronavirus: ibimenyetso bikomeye ni ibihe? Ese hari ingaruka z’urupfu?

Coronavirus

Coronavirus, amezi abaye 2 igihugu cy’ubushinwa cyibasiwe na virusi y’agatangaza iri gukwirakwira cyane mu mpande zose z’isi, ari nako hari abo itwara ubuzima.

Kugeza uyu munsi, taliki ya 06/03/2020 hamaze kugaragara abantu 98,429 ku isi yose bafite iyi virusi, 3387 bamaze guhitanywa na yo. (

Mu gihugu cy’ubushinwa hamaze gupfa abagera kuri 3042, gikurikiwe n’ubutaliyani ho hamaze gupfa 148.

Mu gihe ku mugabane wa Afrika nubwo hagaragara abanduye, gusa ntawurahitanwa na yo.

Ibihugu nka Nigeria, Afurika y’epfo, Tunisia, Senegal, Maroc ndetse na Egypt hagararamo abamaze kwandura.

Coronavirus ni iki?

COVID-19 (Coronavirus Disease) ni indwara ahanini yibasira imyanya y’ubuhumekero iterwa na virusi izwi nka SARS-CoV-2 (Severe acute respiratory syndrome coronavirus 2).

Nubwo atari ubwa mbere coronavirusi igaragaye ku isi, kuko muri 2003, SARS nibwo yagaragaye nabwo yibasira benshi cyane cyane muri aziya, ariko iyaje ubu itandukanye cyane n’iyabanje; kuko yo yandura vuba kandi igahitana benshi.

Ibimenyetso biyigaragaza ni ibihe?

Ibimenyetso rusange byagiye bigaragara cyane kuri benshi harimo;

  • Umuriro
  • Gukorora (nta gikororwa)
  • Kumva umunaniro

Iyi virusi imaze gukwirakwira mu mubiri, kenshi bigaragazwa;

  • Guhumeka bigoranye
  • Ingingo zimwe na zimwe zitangira kwangirika

Byose bigakurikirwa n’urupfu.

Bitewe n’ubudahangarwa bw’umubiri cyane cyane mu bakiri bato, bo akenshi batandukanya ibimenyetso n’abandi (nkuko byagiye bigaragara mu bushinwa)

Bimwe mu bigaragazwa ni:

  • Kumva mu muhogo hokera (sore throat)
  • Ibicurane bizana n’ibimyira

Coronavirus itinda kugaragaza ibimenyetso; akenshi bigaragara (incubation period) hagati y’iminsi 2-14 hakaba n’abantu bitangira kugaragara mu munsi 27.

Iki gihe cyose, nubwo iba itaragaragara ariko uyifite mu mubiri ashobora kwanduza abandi.

Ni bande bafite ibyago byinshi byo guhitanwa na coronavirusi?

Nkuko bigaragazwa na raporo y’abantu 82 bahitanywe na COVID-19 mu ntara ya Wuhan (mu bushinwa).

80% y’abahitanywe n’iyi ndwara bari hejuru y’imyaka 60. 3/4 byabo, bari bafite izindi ndwara zikomeye zishobora gutuma virusi ishegesha umubiri cyane, harimo umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete n’izindi ndwara z’umutima kimwe na kanseri.

Ku rundi ruhande, abantu bato byagaragaye ko iyi coronavirus idakunze kubazahaza cyane. Kuko ku bantu 75,465 (bari bamaze kwandura kugeza 20/02/2020) 2.4% gusa nibo bari guhera ku myaka 18 kumanuka.

Uburyo bwo kwirinda coronavirus?

Virusi zifata imyanya y’ubuhumekero, akenshi zinjirira mu mwuka ndetse n’amatembabuzi (nk’amacandwe, igihe witsamuye, igihe ukoze ahari izo virusi ukikora ku munwa cg ku mazuru).

Ni ngombwa;

  • Gukaraba intoki igihe cyose uvuye ahantu, ukoze ku kintu, ugiye kurya cg se ugiye kunywa.
  • Mu gihe urwaye ibicurane, inkorora cg ufite umuriro ni byiza kwirinda kujya ahari abantu benshi
  • Kwirinda kwitsamura gukorora cg kwipfuna mu bandi

Kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima ni ngombwa cyane;

  • Kugabanya (cg kureka) ingendo zimwe na zimwe cyane cyane mu bihugu bigaragaramo abamaze kwandura
  • Kwirinda gusuhuzanya hakoreshejwe ibiganza cg gusomana
  • Kwitabaza inzego z’ubuzima mu gihe ugaragaje cg se hari uwo ubonye agaragaje ibimenyetso bya coronavirus

Ku kibuga cy'i ndege i Kanombe, buri wese uhageze abanza gupimwa

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.