Coronavirus: Ni ryari umuntu ashobora kwambara agapfukamunwa?

Amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) arasaba abantu batarwaye kwambara agapfukamunwa (mask) mu gihe barimo kwita ku bantu bakekwaho kwandura Coronavirus (COVID-19).


Ugirwa inama yo kwambara agapfukamunwa mu gihe witsamura cyangwa ukorora, mbese mu gihe nawe wikekaho kwandura kugira ngo utanduza abandi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko kwambara agapfukamunwa byonyine bidahagije, ahubwo bikwiye kujyana no gusukura ibiganza hakoreshejwe umuti wabugenewe cyangwa isabune n’amazi.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) na yo ivuga ko kwambara agapfukamunwa gusa bidahagije mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi, ariko ko uwikeka ko yanduye we ategetswe kukambara.

Hari abumva Coronavirus ivugwa bakaba batangiye kujya mu ruhame bambaye udupfukamunwa, ndetse hakaba n’abababona bavuga ko abantu batewe n’indwara y’ubwoba.

Umumotari waganiriye na Kigali Today yagize ati “Ndi kubona abantu benshi bambara udupfukamunwa, nta n’ubwo ari abazungu(abafite uruhu rwera) gusa, ahubwo n’Abanyarwanda barabikora, ibi ni ukudutera ubwoba.”
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imikoranire n’Itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira yasobanuye ko mu bikoresho byashyiriweho kwirinda Coronavirus agapfukamunwa katarimo, kereka ari umuntu wikeka ko yaba yaranduye akaba yanga kwanduza abandi.

Niyingabira yagize ati “Udupfukamunwa dukoreshwa n’umuntu ugaragaza ibimenyetso kandi uri mu kato, cyangwa uwasuzumwa bikagaragara ko yanduye Coronavirus, ntabwo gukoresha agapfukamunwa ari bumwe mu buryo bwo kuyirinda ahubwo ni ukwirinda ko uwayanduye yanduza abandi”.

“Mu ngamba zo kwirinda Coronavirus twabwiye abaturage harimo gukaraba intoki, kwirinda guhana ibiganza, kwirinda kujya aho Coronavirus yagaragaye, mu ruhame abantu bakirinda kwegerana muri metero ebyiri”.

“Icyakora tuzi ko hari impamvu nyinshi zituma abantu bakenera kwambara agapfukamunwa, nk’aho baba bashaka kwirinda umukungugu n’ibindi, ariko kugeza uyu munsi ntabwo kakoreshwa nka bumwe mu buryo buhagije bwo kwirinda Coronavirus”.

Aya ni amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima asobanura igihe umuntu akwiriye kwambara agapfukamunwa:


Kugeza kuri uyu wa kane Coronavirus imaze gufata abagera ku bihumbi 130 mu bihugu 125, ndetse no guhitana abarenga ibihumbi bine na magana arindwi (4,700) kuva aho yadukiye mu ntango z’uyu mwaka. Icyakora abarenga ibihumbi 68 ni bo bimaze kugaragara ko bayirwaye bagakira.

Ibihugu byinshi ku isi bimaze guhagarika ibikorwa byose bihuza abantu benshi nk’imikino n’inama, gufunga amashuri guhera ku yabanza kugera kuri za Kaminuza, guhagarika ingendo ndetse no gufunga amaguriro y’ibintu byose, kereka ahacururizwa ibiribwa n’ibikoresho byo kwa muganga.

Ibihugu nk’u Butaliyani, Denmark, Hungary, u Bwongereza, na Isirayeli, ni bimwe mu bimaze gukaza ingamba zo kubuza abantu guterana, abakozi bakaba basabwa gukora bifashishije ikorabanuhanga bari iwabo mu ngo.

Ku ruhande rw’u Rwanda na ho, mbere yo kwinjira ahahurira abantu benshi haba muri gare, mu mashuri, mu nsengero, mu masoko n’ahandi, usabwa kubanza gukaraba intoki, ndetse bimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi byamaze guhagarikwa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.