Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu , CP John Bosco Kabera, yatangaje ko nubwo ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus mu baturage zorohejwe, bitavuze ko Coronavirus u Rwanda rwayitsinze, bityo Polisi ikaba itari buhagarike ubukangurambaga yakoraga bwo kwirinda iki cyorezo cyugarije isi.
Yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2020, nyuma y’iminsi Guverinoma ikoze inama ikanzura ko imirimo imwe n’imwe yari yarahagaze yongera gukora, ariko igakorwa hubahirizwa amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.
CP Kabera yatangaje ko nubwo Gahunda ya #GumaMuRugo muri rusange isa n’iyasubitswe kuri bamwe, mu gihe u Rwanda rukiri mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, nta kiri buhinduke muri gahunda za Polisi zo gukangurira abaturage guhangana n’iki cyorezo.
Yagize ati “Guhera kuwa mbere abantu bazatangira gusubira mu mirimo yabo, ariko ibi ntibivuga ko icyorezo cya COVID-19 twagitsinze burundu. Ni cyo gituma dukomeza kuburira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.”
Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gukoresha uburyo bwose bushoboka burimo na za ndege nto zitagira abapilote (drones), kugira ngo dutange ubutumwa. Turagira inama abaturarwanda ko aho bari hose bakwiye kuzirikana ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Niba utagiye mu kazi cyangwa gushaka serivisi za ngombwa, “Guma mu rugo”.
Mu gihe cya #GumaMuRugo Polisi y’igihugu ntiyahwemye gukumira buri muturage wese wajyaga mu muhanda atagiye muri gahunda za ngombwa zirimo, guhaha, kwivuza , abakeneye serivise za banki n’abazitanga, abakora mu itumanaho, itangazamakuru, ndetse n’abacuruza ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku.
Abemerewe kugenda na bo Polisi yashyizeho gahunda zo kubapima umuriro nka kimwe mu bimenyetso bya Coronavirus, kugira ngo uwaba afite icyo kimenyetso abe yashyikirizwa inzego z’ubuzima, kugira ngo zimusuzume nizisanga afite iki cyorezo yitabweho.
Hejuru y’ibyo kandi Polisi y’Igihugu yanashyizeho gahunda zo kugurutsa utudege tudafite aba Pilote (Drones) twagendaga dukangurira abaturage gahunda zo kwirinda iki cyorezo baguma mu rugo, bakaraba intoki neza kandi kenshi, kwambara udupfukamunwa igihe bagiye mu ruhame, ndetse no gusohoka igihe ari ngombwa gusa.
Izi gahunda CP Kabera akaba yatangaje ko nubwo hari abemerewe gusubira mu mirimo, abandi bakwiye gukomeza kwitwararika kuri izo gahunda bagasohoka mu gihe biri ngombwa kugira ngo urugamba rwo gutsinda Coronavirus rwihute.
Amafoto: Muzogeye Plaisir