Coronavirus: RBC iraburira abakoresha uturindantoki n’udupfukamunwa

Mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu mijyi, hari kugaragara abantu bambaye udupfukamunwa (Masks) n’uturindantoki (gants), aho bavuga ko bari kubikora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gitera indwara ya Covid-19, ihangayikishije ibihugu by’isi n’u Rwanda rurimo.


Uwitwa Mukamanzi Yvonne waganiriye na Kigali Today wo mu Mujyi wa Musanze, akaba ari na ho acururiza ibiribwa, yari yambaye uturindantoki agira ati “Utu turindantoki natwambaye ngira ngo nirinde umuntu ushobora kuza guhaha, akaba yankora mu ntoki mu gihe ampa amafaranga, tubasha no kundinda kwanduzwa n’ibicuruzwa byakorakoweho n’umuguzi ushobora kuza yaranduye iyi virusi. Ku munsi biri kunsaba kugura muri farumasi uturindantoki dutandatu two guhinduranya muri ubwo buryo”.

Undi witwa Dusengimana David, avuga ko kwambara agapfukamunwa bimurinda guhumeka umwuka w’abo ahura na bo mu gihe atizeye ko ari bazima.

Yagize ati “Aka gapfukamunwa nkambaye ngira ngo kandinde guhumeka umwuka w’umuntu uwo ari we wese mu gihe twahura tukaganira nyamara ashobora kuba yaranduye Coronavirus”.

Nubwo bimeze gutya ariko, Julien Mahoro Niyingabira, umukozi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko atari ngombwa kwambara uturindantoki n’udupfukamunwa mu gihe umuntu ari muzima, kuko ku rutonde rw’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ku kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus ntaho biri.

Yagize ati “Mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabuni, kandi bigakorwa umwanya uhagije inshuro nyinshi cyangwa gukoresha imiti yabugenewe yica imyanda umuntu asukura mu ntoki, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, kwirinda ingendo zitihutirwa, kwirinda gusuhuzanya no gukorakoranaho. Ubu ni bwo buryo bwizewe dushishikariza abantu uyu munsi”.

Yongeraho ko Abagirwa inama yo kwambara udupfukamunwa twabugenewe ari abafite bimwe mu bimenyetso by’iyi virus nko kwitsamura cyangwa gukorora n’abarwaye iyi ndwara, kuko birinda kuba yakwirakwira mu bantu benshi.

Ikindi ni uko n’uburyo bwo kudukoresha na bwo bufite amabwiria abugenga n’igihe ntarengwa nibura cy’amasaha atarenga atatu umuntu ayambaye.

Ati “Ku birebana n’uturindantoki two tunabangamiye ingamba dushishikaria abantu zo gukaraba intoki, kuko usanga hari abazambara umunsi wose batitaye ku gukaraba intoki. Aha ho tunibutsa ko nubwo yaba azambaye yakoze kuri iyo virus ashobora kwiyanduza mu gihe yikoze mu maso, amazuru cyangwa mu kanwa; cyangwa na we ubwe akaba yakwanduza abandi mu buryo bworoshye.

Twakongera gushishikariza abantu kudafata utu dukoresho twombi nk’uburyo bwo kwirinda Coronavirus, ahubwo bakitabira ya mabwiriza twavuze haruguru, ari nako birinda kujya ahari abantu benshi bituma begerana”.

Gusa nanone avuga ko nta mabwiriza ahari akumira gukoresha udupfukamunwa n’uturindantoki, ariko akibutsa Abanyarwanda ko kubera ko ibi ari ibikoresho ahanini bikoreshwa kwa muganga, bifite amabwiriza abigenga mu buryo bwo kutwambara cyangwa kudukuramo.

Ubikora atayubahirije bishobora kumukururira ibyago byo kwandura iyi virus mu gihe amatembabuzi y’uwamaze kuyandura aguye kuri ako gakoresho, noneho na we akaba yakwikora kuri bya bice by’umubiri yanduriramo.

Ubu bwoko bushya bwa virusi ya Coronavirus bwitwa Covid-19 yica abantu bari hagati ya 2% na 3% by’abayanduye, by’umwihariko ikibasira cyane abari mu kigero kiri hejuru y’imyaka 60 y’amavuko, cyane cyane bafite ibibazo by’indwara baba basanganywe zirimo n’izidakira, hakiyongeraho no kuba baba baratangiye kugira intege nke z’umubiri.

Ikaba yandura iturutse mu matembabuzi y’umuntu uyirwaye mu gihe akoroye cyangwa yitsamuye, noneho udutonyanga duturuka mu macandwe tukaba twajya ku kintu cyangwa umuntu, igihe yikoze mu maso, mu mazuru, cyangwa mu kanwa akaba ayanduye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.