Coronavirus: Rwandair yasubitse ingendo zayo mu Buhinde

Kompanyi y’indege y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (Rwandair), yatangaje ko kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi, yabaye ihagaritse ingendo zayo zerekeza i Moumbai mu Buhinde, kugeza tariki ya 30 Mata 2020.

Rwandair yasubitse ingendo zayo mu Buhinde (Photo:Internet)

Rwandair yasubitse ingendo zayo mu Buhinde (Photo:Internet)

Icyemezo cyo guhagarika izi ngendo by’agateganyo ariko ntabwo cyaturutse kuri Rwandair ubwayo, ahubwo ni iguhugu cy’u Buhinde cyakajije uburyo bw’ingendo zerekeza muri icyo gihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda nta cyorezo cya coronavirus kirahagaragara.

Abaturarwanda bakomeje gusabwa gukaza ingamba zo kucyirinda, basukura intoki bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa indi miti isukura intoki, ndetse banirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.