Coronavirus: Umuherwe Jack Ma yatanze ibikoresho byo gufasha Umugabane wa Afurika

Jack Ma, umuherwe uyobora ikigo gikora ubucuruzi gikorera kuri murandasi kitwa ‘Alibaba’, yatanze ibikoresho byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ku mugabane wa Afurika

Umuherwe Jack Ma (Photo:Internet)

Umuherwe Jack Ma (Photo:Internet)

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Jack Ma yavuze ko abinyujije mu muryango Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation, yatanze ibikoresho byo gupima ibihumbi 20, udupfukamunwa ibihumbi 100, n’imyenda yo kwirinda 1,000.

Ibi byose bikaba bizahabwa buri gihugu mu bihugu 54 biri ku mugabane wa Afurika.

Jack ma yavuze kandi ko azakorana na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, mu kugeza ibi bikoresho mu bihugu byose byo muri Afurika.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.