Coronavirus yibasiye bamwe mu bayobozi bakomeye ku isi, inama iyigaho yasubitswe

Mu mezi abiri n’igice icyorezo cya Coronavirus kimaze cyadutse, cyibasiye abatuye isi barenga ibihumbi 122 kugeza kuri uyu wa gatatu, barimo n’abayobozi bakomeye mu bihugu by’u Bufaransa, Iran, u Bwongereza, u Butaliyani na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Coronavirus ikomeje gutera impungenge hirya no hino ku isi (Ifoto: Internet)

Coronavirus ikomeje gutera impungenge hirya no hino ku isi (Ifoto: Internet)

Mu gihugu cya Iran kiri ku mwanya wa gatatu ku isi mu bifite abarwayi ba Coronavirus benshi, Minisitiri w’Ubuzima wungirije, Iraj Harirchi, yagaragaye yaranduye icyo cyorezo ku itariki 25 Gashyantare 2020.

Ku wa gatandatu tariki 07 Werurwe 2020, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi mu Butaliyani rikaba ari na ryo riyoboye icyo gihugu, Nicola Zingaretti yarapimwe asanga na we amaze kwandura Coronavirus.

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2020, abaganga bo mu Bwongereza basanze Minisitiri w’u Buzima w’icyo gihugu, Nadine Dorries yaramaze kwandura virusi ya Korona.

Kuri uwo munsi kandi Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe umuco, Franck Riester na we yishyize mu kato nyuma yo gupimwa agasanga yaranduye Coronavirus.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika na ho, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Leta za New York na New Jersey yaripimishije ku wa mbere w’iki cyumweru asanga arwaye Coronavirus.

Inama mpuzamahanga yiga kuri Coronavirus yasubitswe

Inama mpuzamahanga yari guteranira i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye(UN) ikiga kuri icyo cyorezo, yahise isubikwa ikazasubukurwa mu gihe kitazwi nk’uko bitangazwa n’Urwego rushinzwe imibanire mpuzamahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika(The Council on Foreign Relations(CFR).

Iyi nama yari iteganyijwe kuva tariki 11 Werurwe kugera tariki 03 Mata 2020 ifite intego yo kwiga ku buryo ibihugu byakorera ubucuruzi ahari icyorezo cya Coronavirus, ni imwe mu zigera kuri 50 zasubitswe zagombaga guhuriza muri Amerika abantu barenga miliyoni imwe baturutse hirya no hino ku isi.

Ikinyamakuru Bloomberg gikomeza kivuga ko imurikagurisha ngarukamwaka mpuzamahanga ry’imodoka ryaberaga muri Amerika, riri mu byahuzaga abantu benshi cyane ariko rikaba ryimuriwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Ku ruhande rw’u Rwanda na ho, mu rwego rwo kwirinda ko hari umuntu waturuka mu mahanga akanduza Abaturarwanda Coronavirus, inzego za Leta zabaye zihagaritse bimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi harimo ibitaramo.

Kugeza kuri uyu wa gatatu, Coronavirus imaze gufata abarenga ibihumbi 121 mu bihugu 120 byo ku migabane yose igize isi, ikaba imaze kwica abantu bagera ku bihumbi 4,400 kuva yakwaduka mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.