Côte d’Ivoire: Abigaragambya bangije ikigo gisuzumirwamo abakekwaho COVID-19

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 5 Mata 2020, abigaragambya bashenye inyubako isuzumirwamo abarwayi ba covidd-19 mu gace kitwa « Toits rouge » gaherereye muri mujyi wa Abidjan.

Polisi muri Côte d

Polisi muri Côte d’Ivoire yahanganye n’abigaragambyaga kugeza n’ubwo basenya ikigo gisuzumirwamo Coronavirus (Ifoto: AFP)

Aba bigaragambyaga bivugwa ko baketse ko iyi nzu yaba ishinzwe kwita ku barwayi ba covid-19, bityo bakaba badashaka ko iba hafi y’aho batuye. Imyigaragambyo yakomeje no kuri uyu wa mbere.

Abapolisi bagerageje gutatanya abigaragambya bakoresheje ibyuka biryani mu maso.

Ubuyobozi bwa Ministere y’ubuzima muri cote d’Ivoire bwagerageje kumara impungenge abatuye muri ako gace ko iki ari ikigo kigenewekwakira abantu bifuza kwisuzumisha coronavirus ku bushake.

Perefe w’umujyi wa Abidjan Vincent Toh Bi Irié yageze aho ibi byabereye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kugira ngo nawe agerageze kwizeza abaturage b’aho no kubasubanurira ko hari ibindi bigo byinshi biteye nk’iki barimo kwamagana byashyizwe ahantu hatandukanye muri uyu mujyi wahariwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Côte d’Ivoire.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.