Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madame Jeannette Kagame bageze i Abidjan muri Cote d’Ivoire, aho bari buhabwe ibihembo bikomeye muri iki gihugu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018, ni bwo bageze i Abidjan mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ruje rukurikira urwo Perezida Alassane Ouattara na we yagiriye mu Rwanda muri Mata uyu mwaka.
Uretse kuba urwo rugendo rugamije gukomeza umubano ibihugu byombi bifitanye, Perezida Kagame arahabwa igihembo gikomeye muri Cote d’Ivoire kiswe “Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire”, mu gihe Madame Jeannette Kagame we ahabwa ipeti ryiswe “Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire.”
Mu rugendo rwe kandi, Perezida Kagame azagirana ikiganiro n’abanyamakuru ndetse anahure n’abakora muri bizinesi aho bazagirana ibiganiro bigamije kureba ibijyanye no gukuraho imbogamizi mu bucuruzi muri Afurika, guteza imbere iby’inganda ndetse no gusangiza abanya-Côte d’Ivoire ubunararibonye bw’u Rwanda mu by’inganda.
U Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere (BASA) yatumye sosiyete nyarwandaya RwandAir itangira ingendo zayo muri iki gihugu mu Ukwakira 2016.