Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Cote d’Ivoire yaraye yambitswe umudali w’ikirenga muri iki gihugu, awutura Abanyarwanda baruhanye mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.
Perezida Kagame hamwe na Madame Jeannette Kagame baraye bashyizwe mu bantu b’indashyikirwa muri Côte d’Ivoire, mu muhango wabateguriwe aho Perezida Kagame yahawe umudali wiswe “Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire”, Madame Jeannette Kagame we ahabwa ipeti ryiswe “Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire.”
Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda bamuherekeje mu rugendo, agira ati “Dutuye iri shimwe abaturage b’u Rwanda, twafatanyije mu rugendo rwo kubaka igihugu gishize hamwe kandi giteye imbere.”
Perezida Kagame kandi yagereranyije ukudacika intege kwa Côte d’Ivoire n’uk’u Rwanda, byanyuze mu bihe bibi ariko igihe cyose bikabasha kubyikuramo.
Ati “Tuboneyeho n’umwanya wo gushimira mwebwe abaturage ba Cote d’Ivoire ku kuba mwarashoboye kwikura mu mbogamizi mukagarura Côte d’Ivoire k’umurongo nk’ igihugu gikomeye mu bukungu mu karere giherereyemo.”
Agendeye ku masezerano yasinywe mu bufatanye mu by’ubucuruzi, Perezida Kagame yavuze ko ubucuti u Rwanda rufitanye na Côte d’Ivoire ari ubw’inyungu ku baturage b’ibihugu byombi kandi akizeza ko iyo mikoranire izarushaho kuba myiza.