Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 25 Nzeri 2020, harimo uwemerera abatwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi kugaruka mu muhanda, ariko basabwa kubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima, ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (helmet/casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.
Abanyonzi bafite ibyishimo ko na bo bagarutse mu kazi nyuma y’amezi atandatu badakora kuko baherukaga mu muhanda mu kazi ko gutwara abagenzi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2020,mbere y’uko u Rwanda rushyiraho gahunda ya ‘Guma mu rugo’ mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covod-19.
Sibomana Emmanuel ni umusore w’imyaka 19 y’amavuko, usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare,akaba akorera mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera ari naho akomoka. Avuga ko yishimiye cyane ko na bo bagarutse mu muhanda nyuma y’igihe kinini badakora.
Yagize ati “Turishimye ko natwe twemerewe kugaruka mu kazi, twari tumeze nabi pe, urumva igare ni ryo nakeshaga imibereho none ryari riparitse, nkarisonzana ariko ubu ndishimye, twatangiye uyu munsi, nta mugenzi ndabona, ariko baraza kuboneka kandi n’amafaranga azaza.
Ibyo kwambara ingofero zo kwirinda(casques) nabyumvise, ko tugomba kujya twambara ingofero kimwe n’abagenzi duhetse ariko numvise bibangamye pe, urumva kunyonga ubwabyo bisaba imbaraga, ibaze rero wambaye na casque!,na yo kandi iraremera, ahubwo keretse nibadukorera izoroshye zigenewe abanyonzi zitandukanye na ziriya Abamotari bambara”.
Mporayonzi Erneste ni umusore ufite imyaka 22 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Nyamasheke, akaba yaraje mu Karere ka Bugesera ngo aje gushakisha imibereho. Avuga ko icyemezo cyo kubemerera kugaruka mu muhanda kije bari bamaze gusonza cyane kubera kudakora.
Yagize ati “Inzara yari itwishe, nta na magana atanu twari tukibona(500Frw), kuko ubu twabagaho nk’abajura n’umuntu yagutuma agatoki, ukakamusimbukanira akaguha nka magana abiri(200Frw),ariko nabwo usa n’uwiba,kuko ntibyari byoroshye kunyura mu muhanda iyo bagufataga bahitaga bafunga igare.
Iby’uko tuzajya twambara ‘casque’ ndetse n’abagenzi bakazambara nabyumvise, ariko ubu ndumva ntaho twakura amafaranga kubera igihe tumaze tudakora, keretse Koperative tubamo izituguriye noneho tukajya dukora twishyura. Cyangwa se bakaduha amezi atatu dukora batazitubaza, nyuma y’ayo mezi atatu tuzaba twazibonye kuko ubwo twatangiye n’amafaranga araza kuboneka, ubu natangiye uyu munsi kandi maze gukorera 1500Frw,hari n’umugenzi najyanye kuri Polisi ngenda mfite ubwoba ko bamfata mbona ntacyo bambwiye. Abafashe icyemezo cyo kutugarura mu muhanda bakoze”.
Uwitwa Vedaste Muganga wo mu Mudugudu wa Gasenga II, Akagari ka Nyamata-Ville, Umurenge wa Nyamata, na we ni umunyonzi ukorera mu Mujyi wa Nyamata, avuga ko bishimiye cyane icyemezo cyo kugaruka mu muhanda, ariko ibyo kwambara ingofero zirinda abagenzi, ngo we yumva bitari ngombwa.
Ati,”Sinzi ngo ‘casque’ zigenewe abanyonzi niziza zizaba zihagaze angahe, ariko njyewe mbona zitanakenewe, none se umunyonzi ko nta muvuduko agira wasaba casque, ubwo koko ni iz’iki?ahubwo amafaranga yakaguze izo ‘casques’ bazatubwire tuyajyane mu mashuri yigisha amategeko y’imihanda nubwo tutabona ‘categorie’, ariko umuntu abe azi uko binjira mu muhanda, n’uko bawusohokamo, uko banyura ku modoka n’ibindi, kuko ubu umuntu ava iwabo mu cyaro agafata igare ahita yiroha mu muhanda ngo mu bunyonzi harimo amafaranga,ni yo mpamvu bagira impanuka nyinshi, nta tegeko ry’umuhanda na rimwe baba bazi”.
Ndihokubwayo Moise avuga ko bari bamaze igihe bahangayitse, kuko nko ku muntu ufite umugore n’umwana kandi bari batunzwe n’igare ubu rikaba ryari rimaze amezi atandatu ridakora byari ibibazo.
Yagize ati “Wahuraga n’abashinzwe umutekano uri ku igare, n’iyo waba uhetse umugore wawe, bakakwirukansa nk’aho wishe umuntu, n’iyo wababwiraga ko umujyanye kwa muganga bakubwiraga ko utari imbangukiragutabara, ngo wagombaga kumurekera mu rugo ugahamagara imbangukiragutabara ikamujyana, ubwo igare rigafungwa kandi utarimo gukorera amafaranga kuko nta n’uwajyaga mu muhanda yashyizeho umusego, ariko ubu ubwo natwe twemerewe gusubira mu muhanda ntawudufata,twishimye.”
Yongeyeho ati “Igisigaye bige ku mafaranga duhora dutanga tutamenya niba agera mu isanduku ya Leta koko. Ni amafaranga 1000 batwaka buri kwezi ngo y’umusoro, ariko ukurikije uko yakwa ntiwamenya ko ajya muri Leta koko. Hakiyongeraho za Koperative tubamo, zihora zitwaka amafaranga 1000 buri kwezi, ariko ntibashobora kudukoresha inama na rimwe ngo tumenye uko imigabane yacu ihagaze. Mu gihe cya Corona ubwo izindi Koperative zatabaraga abanyamuryango, iyacu ntacyo yadufashije, mbese twayiburiye irengero ariko ubu, bafunguye dutangira kubona abishyuza amafaranga”.