Covid-19: Amashuri ntiyafungura mu gihe tukibona abantu 40 buri munsi barwaye – Min. Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko u Rwanda rudashobora kwigerezaho ngo rufungure amashuri mu gihe Abanyarwanda batarumva ubukana bw’icyorezo cya covid-19.


Mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa kane, Dr. Ngamije yavuze ko uburyo abantu bitwara mu miryango, bigaragaza ko bataramenya ko coronavirus ari icyorezo giteye inkeke, bityo akaba asanga no gufungura amashuri muri Nzeri byaba ari vuba cyane.

Amashuri ni kimwe mu bikorwa byari byitezwe cyane n’Abanyarwanda, by’umwihariko abanyeshuri n’ababyeyi bafite abana biga, kuko bari bizeye ko amashuri azasubukurwa muri Nzeri uyu mwaka nubwo nta tariki yari yagatangajwe.

Ibikorwa bimwe na bimwe bihuriramo abantu benshi bimaze igihe gito bisubukuwe, uhereye ku ngendo rusange zasubukuwe mu ntangiriro za Kamena, insengero zimaze hafi ibyumweru bibiri, za resitora na zo zimaze iminsi zikora.

Izo serivisi zose nubwo zikora, zasabwe gukomeza kwitwararika amabwiriza yo kwirinda no kurinda ababagana icyorezo cya covid-19, by’umwihariko bubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi n’isabune cyangwa umuti wabigenewe.

Mu gihe abantu bari bahanze amaso ukwezi kwa Nzeri kugira ngo amashuri afungurwe, icyizere kirasa n’igitangiye kuyoyoka kubera ko ubwandu bwa coronavirus na bwo bukomeza kuzamuka ubutitsa.

Minisitiri w’Ubuzima D.r Ngamije Daniel yagize ati “Yego dufite abantu abatanu kugeza ubu bapfuye, ariko iyi virusi ifite uko yihindagura. Ntawe uzi ejo uko virusi nakwanduza izaba iteye, hashobora kuza ifite ubukana akaba ari yo ufata ubwo ukaba uragiye.

Iyi virusi kugira ngo igumye kubaho igenda yihindura, abantu rero ntibategereze ko hagira abapfa benshi kugira ngo bamenye ko iki cyorezo kigihari kandi gishobora kuduteza ingaruka.

Minisitiri w

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije

Uretse ingaruka zo gupfa, hari n’ingaruka zijyanye n’ubukungu! Ni nde wafungura amashuri mu gihe tukirimo kubona abarwayi barenga 40 buri munsi? Ntabwo bishoboka”!

Izi mpungenge za Minisitiri w’Ubuzima zije zishimangira ibyo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aheruka kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ni nyuma y’uko hari abadepite bagaragaje impungenge ko abanyeshuri nibatangira kwiga muri Nzeri, bashobora kuzanduzanya icyorezo cya Covid-19, Minisitiri w’Intebe akababwira ko gufungura amashuri muri Nzeri ari ibyo kwitondera, kandi ko bizafatwaho umwanzuro mu kwezi kwa Kanama.

Minisitiri w’Intebe avuga ko icyizere cyo gufungura amashuri muri Nzeri kizanashingirwa ku myiteguro yo kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22,500 hirya no hino mu gihugu.

Ubucucike bw’abana mu cyumba cy’ishuri hari aho bwagiye bugera ku bana 80.

Amashuri abanza kuri ubu arimo abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500, ayisumbuye akaba arimo ibihumbi 800.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.