COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, ibikorwa byo gusura Pariki z’Igihugu eshatu ari zo iy’Ibirunga, iya Mukura-Gishwati ndetse n’iya Nyungwe byabaye bisubitswe by’agateganyo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Gusura Pariki zibarizwamo Ingagi n

Gusura Pariki zibarizwamo Ingagi n’Inguge byabaye bisubitswe

Uru rwego ruvuga ko mu gihe bikaba kandi bitaramenyekana niba inyamaswa zishobora kwandura COVID-19, bisanzwe bizwi ko Ingagi ndetse n’Inguge zishobora kwanduzwa n’umwuka w’abantu, ari yo mpamvu ibikorwa byo gusura izo Pariki zabarizwamo izo nyamaswa byabaye bihagaritswe.

RDB ivuka ko indi Pariki y’Igihugu ari yo iy’Akagera yo ikomeza gusurwa nk’ibisanzwe, ariko hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

RDB yatangaje ko abari barateguye gahunda zo gusura izo Pariki bifuza guhindura gahunda zabo, bashobora kwifashisha urubuga www.visitrwanda.com.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.