COVID-19: Habonetse abandi bantu babiri banduye, bose hamwe baba 19

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu babiri banduye Coronavirus, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda uba 19.


Abo babiri banduye barimo umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 32 wageze mu Rwanda ku itariki ya 19 Werurwe 2020, aturutse i Dubai, hamwe n’undi mugabo w’Umunyarwanda na we w’imyaka 32, wageze mu Rwanda tariki ya 20 Werurwe 2020, na we aturutse i Dubai.

MINISANTE ivuga ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe, kandi ko hashakishijwe abantu bose bahuye na bo, kugira ngo na bo basuzumwe kandi bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Iributsa Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika, ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi kandi neza no kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’abantu.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye ndetse n’umuriro.

Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwa kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, cyangwa akipima akoresheje telephone, akanda *114# maze agakurikiza amabwiriza, cyangwa akohereza email kuri [email protected], cyangwa akohereza ubutumwa bwa whatsapp kuri +250 788 20 20 80, cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.