Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ‘Ballon d’Or’ igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku isi mu mupira w’amaguru mu bagabo n’abagore ntizatangwa muri uyu mwaka wa 2020.
Ni ubwa mbere bibaye mu mateka y’igihembo cy’umupira wa zahabu, kuva iki gihembo cyatangira gutangwa n’ikinyamakuru France Football mu mwaka wa 1956.
Ibi byatewe n’uko Covid-19 yateje ibibazo muri gahunda hafi ya zose zirebana n’umupira w’amaguru.
Ku wa mbere, France Football ari na yo itegura imihango yose ijyanye no gutanga Ballon d’Or, yatangaje ko itatangwa kuko amahirwe yaba atangana ku bayihatanira, bitewe n’ibibazo binyuranye bahuye na byo kubera icyorezo cya Covid-19.
Icyo kinyamakuru kigira kiti “Ntitwashyizeho impamvu n’uburyo byihariye byo gutanga iki gihembo uyu mwaka kubera Covid-19. Iki gihembo kirarinzwe cyane ku buryo twirinda ko cyagira inenge yaturuka aho ari ho hose. Gifite icyubahiro n’agaciro gakomeye”.
Lionel Messi, rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelone umaze kwegukana iki gihembo inshuro esheshatu, n’Umunyamerikakazi Megan Rapinoe, batwaye iki gihembo mu mwaka wa 2019, ni bo bazaba bakigifite no mu mwaka wa 2020, bakazakimarana undi mwaka wose.
Urutonde rw’abakinnyi 30 rwakozwe n’abanditsi ba France Football rutangazwa buri mwaka, abanyamakuru bo mu bice byose by’Isi bagatora uwahize abandi, aho buri gihugu kiba gifite umuntu umwe ugihagarariye.