Covid-19 ishobora kuzaba irangiye mu myaka ibiri – OMS

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hari icyizere cy’uko icyorezo cya Covid-19 kizaba cyarangiye mu myaka ibiri.

Umuyobozi wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus

Umuyobozi wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus

Ibi yabitangarije i Genève mu Busuwisi, kuwa gatanu tariki 22 Kanama, aho yavuze ko hari n’ikindi cyorezo cyiswe ‘Spanish flu’, yigeze kwaduka mu mwaka wa 1918, bigatwara imyaka ibiri kugira ngo kirangire.

Yavuze ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bizafasha kwihutisha guhangana no kurandura Covi-19. Dr. Tedros yagize ati “Ikoranabuhanga rishobora gutuma icyorezo gikwira vuba mu bantu. Ariko icyiza, ni uko hari n’ikoranabuhanga rizadufasha kuyihagarika, kuko rizatuma tumenya byinshi twakwifashisha byadufasha, kandi bikamenyeshwa benshi ku buryo bwihuse”.

Gusa yavuze ko ibi bitagerwaho hatabayeho ubufatanye mu bihugu ndetse no ku isi yose.

Icyorezo cya Spanish Flu, cyarangiye gihitanye abagera kuri miliyoni 50 ku isi. Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, itangaza ko mu basaga miliyoni 22 bamaze kwandura covid-19, abasaga ibihumbi 800 imaze kubahitana.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.