Leta ya Kenya yafashe umwanzuro wo guca icuruzwa ry’imyenda itumizwa mu mahanga yarambawe izwi ku izina rya ‘mitumba’ aho muri Kenya, cyangwa se ‘caguwa’.
Ni ubucuruzi bwari bwiganjemo Abanyakenya benshi, ari nayo mpamvu Leta yafashe icyo cyemezo, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya coronarivus.
Mu nkuru y’ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya, bavuga ko icyo cyemezo cyo guca imyenda icuruzwa kandi yarambawe, nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’Ubucuruzi w’icyo gihugu, Betty Maina, cyafashwe mu rwego rwo kurinda Abanyakenya ndetse no guteza imbere inganda zo muri Kenya zikora imyenda.
Abantu benshi bagura imyenda ya caguwa iba yaraturutse mu Burayi, Amerika y’Amajyaruguru, u Bushinwa, ahanini ngo bayikundira ko iba ihendutse ugereranije n’imishya.
Abanyakenya benshi bafite amikoro acirirtse usanga bacuruza caguwa, kugira ngo bashobore kubaho, gusa Leta ya Kenya yakomeje kurwanya ubwo bucuruzi mu rwego rwo guteza imbere inganda zo muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Maina yahuye n’abacuruza imyenda ya caguwa abasaba gushora imari mu myenda ikorerwa aho muri Kenya. Gusa icyo cyemezo si ko cyashimishije buri muntu.
Kugeza kuri uyu wa Kane, muri Kenya hamaze kugaragara abantu 31 banduye icyorezo cya Coronavirus.