Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 zimwe muri serivisi zigafunga, ku bihayimana imirimo yabo y’ubutumwa bwa gikirisitu yarakomeje aho abapadiri bakomeje inshingano zabo zo gutura igitambo cya ukaristiya nk’uko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali yabitangarije Kigali Today.
Uwo mushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali uyobora na Diosezi ya Kibungo, yavuze ko imirimo y’abihayimana yahagaze igice kimwe cy’uko abakirisitu batagiteranira mu Kiliziya nk’uko byari bisanzwe, ariko Padiri we akaba atura igitambo cya misa uko bisanzwe.
Yagize ati “Iki gihe ku mupadiri ni nk’abandi bose kubera ko imirimo ye yarahagaze igice kimwe, kubera ko abakirisitu batagiterana mu kiliziya nk’uko byari bisanzwe, ariko Padiri we ubutumwa bwe burakomeje, atura igitambo cya misa buri munsi nubwo atari kumwe n’abakirisitu”.
Musenyeri Kambanda yavuze ko mu gitambo cya misa Padiri atura atari kumwe na bakirisitu, kigamije gusabira abantu batari kumwe imbona nkubone (Physiquement), agasabira abitabye Imana, n’abandi bari kure aba yararitse ku mutima.
Avuga ko hirya no hino mu ma paruwasi, muri ibi bihe bya COVID-19 hari isaha yabugenewe yo kuvuza inzogera ihamagarira abakirisitu gusenga. Avuga ko n’ubu ibyo bigikorwa mu rwego rwo kurarikira abakirisitu gusengera aho bari mu ngo zabo.
Yavuze ko ku kibazo cy’amikoro cyo kubona ibitunga abapadiri, ikibazo kiri mu ma paruwasi amwe n’amwe yo mu mijyi, mu gihe paruwasi zo mu byaro imirima yakomeje guhingwa mu rwego rwo gushaka igitunga abapadiri.
Yagize ati “Paruwasi zo mu cyaro, ahari imirima bakomeje gukora bashaka ibibatunga, mu mijyi ni ho hari ikibazo ariko ku bwizigame baba bafite, hiyongereyeho n’abakirisitu babasura bakagira icyo babafashisha.
Kimwe nuko abakene bakomeza kugana paruwasi noneho abapadiri bakaba basaba abakirisitu gufasha abakene babagana, muri make nka kibazo gikomeye gihari”.
Mgr Kambanda abajijwe ku ibaruwa aherutse kwandikira abapadiri baba hanze y’u Rwanda, basabwa kugira ubufasha batanga mu bapadiri bo muri Diyosezi ya Kibungo, yagize ati “Tugira ubumwe bw’abasaseridoti nk’umuryango, nk’uko Abanyarwanda bose ufite umuvandimwe hanze, umubyeyi cyangwa umwana, biyambazwa mu rwego rwo gufashanya bisanzwe nk’abavandimwe. N’iyo baruwa ni cyo yavugaga, kandi abapadiri benshi barabyitabiriye cyane”.
Arongera ati “Ndetse burya, iriya baruwa yanditswe ku busabe bwa bamwe muri abo bapadiri bagaragaje igikorwa cy’ubufasha bakora, ni bo bifuje ko mbimenyesha n’abandi, bati wadufasha ukandikira n’abandi kugira ngo utarabitekerejeho, abe yakwibutswa mu rwego rwo kwifatanya”.
Musenyeri Kambanda yavuze ko hari icyatanzwe muri Doyosezi ya Kibungo kivuye kuri abo bapadiri bandikiwe iyo baruwa nubwo atazi neza umubare, muri iki gihe atarabona uburyo bwo kugera muri iyo Doyosezi kubera ko inzira zijya mu ntara zitaremerwa.
Avuga ko ituro atari agahato, aho ritangwa n’ubikuye ku mutima ati “Ituro ntabwo ari ikiguzi, byose biva ku mutima w’umuntu. Hari utanga uturo avuga ati nunganire kiliziya”.
Kambanda arasaba abakirisitu kudahangayika ngo bumve ko abapadiri babo bagiye kwicwa n’inzara muri ibi bihe, avuga ko ubuzima bukomeje aho hari n’abakirisitu bakomeje gutanga uko bifite.
Agira ati “Abapadiri babayeho nk’uko n’abandi Banyarwanda bose bafashwaga cyangwa baterwaga inkunga n’abakirisitu babayeho. Umupadiri nta mushahara abona, ariko kandi nta nubwo ari umushahara, ni igituma ashobora gukora ubutumwa bwe bwo kuba yabona lisansi y’imodoka ituma agera ku barwayi abaha amasakaramentu.
Ni ukuvuga rero ngo ubuzima buracyakomeza kandi hari abakirisitu babyibuka bagatanga iryo turo. Ituro ni umusanzu wifashishwa ngo imirimo y’umupadiri igende neza”.
Padiri Dr. Hagenimana Fabien, ukorera ubutumwa muri Diyoseze ya Ruhengeri yunze mu rya Musenyeri Antoine Kambanda, aho na we yemeza ko ibi bihe bya Coronavirus bitababujije gusabana n’ubatuma mu butumwa.
Ati “Ntabwo abapadiri tubyuka ngo twibaze ngo biragenda bite, icy’ingenzi kiba gihari cyo kwicarana na Kirisitu ngo twumve impumeko y’umutima we atuminjiremo imbaraga zituma tumenya uko tugomba kuba intumwa no mu bihe bikomeye. Kandi Yezu yatoreye intumwa kubana na we. Uribuka abigishwa bavuga ngo utuye he, ngo ni muze murebe.
Ikintu gikomeye ku mupadiri kigira n’umusaruro mwinshi, ntabwo ari ukwirukanka mu butumwa, ahubwo ni ukugirana isano ikomeye n’udutuma ari we Yezu Kirisitu”.
Ku bijyanye n’amaturo atakiboneka kubera ko insengero zitagikora, Padiri Hagenimana yavuze ko badatungwa n’amaturo kuko abakirisitu bateranye, ngo buri mukirisitu azi ko ari inshingano ze gutunga Kiliziya.
Ati “Ntabwo gutungwa n’amaturo kubera ko abakirisitu bateranye, buri mu kirisitu azi ko ari inshingano ze zo gutunga Kiliziya. Ndetse abenshi batura mu mezi ya mbere, kuva mu kwa mbere kugeza mu kwa gatatu bakaba babirangije. Ayo maturo batanga ni yo akomeza gutunga Kiliziya no mu bihe nk’ibi by’ibyorezo, kubera ko bazi ko Kiliziya ari umuryango w’Imana, bazi uruhare rwayo.
Umukirisitu ashobora kugira atya, akajya mu isoko gucuruza yavayo akanyarukira kuri paruwasi ati Padiri mwaramutse? ati nari nzanye iki gitoki cyangwa nari nje kubasuhuza”.
Akomeza agira ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo twakoranyije imbaga y’Abakirisitu ngo ikiravamo ngo tubone amarariro. Ntabwo ari uko dukora, abaturage iyo babonye icyo batura ntabwo babura inzira z’aho bakinyuza. Kuvuga ngo abapadiri inzara irabishe ntabwo ari cyo kiduhangayikishije, ikiduhangayikisha ni ubushyo bw’Imana bwishwe n’inzara, kuko butabona icyo bugomba kubona imbona nkubone”.