Mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda, Ibitaro bya Ruhengeri byakiraga abantu bari hagati ya 250 na 300 buri munsi baza gusaba serivisi z’ubuvuzi, ariko muri aya mezi abantu birinda icyo cyorezo umubare waramanutse ugera ku batagera kuri 200.
Mu cyegeranyo Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philibert yatanze mu makuru yahaye Kigali Today, aremeza ko amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, hari icyo yagabanyije mu byajyaga byongere uburwayi mu baturage.
Yavuze ko muri ayo mabwiriza, umuco wo gukaraba intoki kenshi no gukaza isuku bigaragara ko hari icyo wafashije abaturage mu kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.
Yagize ati “Mu by’ukuri, umwanda ni ikibazo gikomeye mu bijyanye no kongera uburwayi, ariko abantu bagiye bigirira isuku ubwo burwayi barabugabanya.
Rero ku bijyanye n’ibi bihe turimo, hari ingamba zafashwe zikomeye cyane, aho abantu batojwe kuzubahiriza bakaraba intoki, birinda kwitsamura no gukororera ku bandi mu buryo butabarinda, ibyo ni bimwe mu byagaragaye ko abantu bagiye bashyiramo imbaraga”.
Arongera agira ati “Natwe ku mavuriro, ni byo wenda uburyo bwo gukaraba intoki ahenshi bwari buhari cyane cyane mu bihe twari tuvuyemo byo kwirinda ebola, ariko ubwo buryo bwahawe imbaraga cyane, haba ku mavuriro, mu midugudu aho abantu batuye n’aho bakorera imirimo”.
Dr. Muhire avuga ko izo ngamba zashyizweho n’abantu bakazitabira ari isomo rikomeye abantu badakwiye gutezukaho, aho avuga ko bakwiye kubigira umuco na nyuma y’uko icyo cyorezo kizaba kirangiye.
Yavuze ku ubwo buryo bw’isuku bwafashwe mu ngamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus, ari kimwe mu byagize uruhare mu igabanuka ry’imibare y’abaza kwivuza mu Bitaro bya Ruhengeri.
Ati “Mu bijyanye n’uburwayi buterwa n’isuku nke na bwo bwaragabanutse. Ntabwo twakwemeza ijana ku ijana ko izi ngamba zashyizweho ari zo zagabanyije ubwo burwayi, ariko zibifitemo uruhare runini byanze bikunze.
Bidusigiye isomo rikomeye ku bijyanye no kwitabira gahunda zo kwisukura, gukaraba intoki no kwitsamura cyangwa se gukorora ku buryo burinda abandi bunaturinda natwe ubwacu. Uruhare rw’abaturage mu midugudu ni rwo rwagaragaye ko babyitabiriye n’indwara ziragabanuka”.
Abaturage baganiriye na Kigali Today bo muri Musanze na Nyabihu, baremeza ko iki cyorezo kibasigiye isomo ryo kugira isuku aho bemeza ko indwara z’umwanda zari zibugarije batakizirwara.
Uwimana Claudine ati “Gukaraba twabigize intego, mu rugo dufite za kandagira ukarabe, ibintu tutajyaga twitaho. Iki cyorezo kizasiga isomo mu bantu. Nta nubwo tukirwara indwara ziterwa n’isuku nke, na nyuma y’iki cyorezo tuzabikomeza”.
Nyirantahonkirira Appollinarie ati “Rwose mu rugo nta murwayi wo munda ukihabarizwa, isuku yari ngombwa pe. Leta yarakoze kuzana izi ngamba zo gukaraba kenshi twirinda COVID 19”.
Mu kigereranyo cya Dr. Muhire, yavuze ko mbere y’uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus atangazwa, ngo mu kwezi ibitaro byakiraga abasaga 6000, ariko ubu ngo ibitaro birakira abantu batarenze ibihumbi bine ku kwezi.
Ati “Uku kwezi kurangiye kwa kane imibare yaragabanutse cyane aho twajyaga twakira ku munsi abari hagati ya 300 na 250, ariko muri Mata abo twakiriye ntibagera kuri 200 ku munsi.
Kuba imibare yaragabanutse ntitwakwemeza ko ari bwa burwayi bwagabanutse bijyanye n’ingamba zihari, ahubwo sinzi niba twakeka ko izi ngamba zishobora kuba zarabahaye isura y’uko bagomba kwivuza aho rukomeye, ko bagomba kwirinda amavuriro ko bahandurira uburwayi”.
Dr. Muhire yasabye abantu kwirinda kumva nabi ingamba zafashwe zo kwirinda kwandura Coronavirus, ngo bumve ko babujijwe kwivuza igihe barwaye.
Avuga ko inzego z’ubuzima zakomeje gukora, amavuriro yose akaba akora. Ni ho ahera asaba abarwayi gukomeza kugana abitaro, agira ati “Ntabwo abantu bagombye kumva ko izi ngamba zafashwe zo kwirinda gusohoka mu rugo nta mpamvu, ari na zo zigomba kubabuza kujya kwivuza uburwayi babufite, abarwaye nibatugane tubavure”.