#COVID19: Bamwe bafatiwe mu ishuri abandi bafatirwa ku misozi basenga

Ku Ishami rya Polisi rikorera i Remera mu Karere ka Gasabo, Polisi yamurikiye itangazamakuru abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’Icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange.


Aba bafashwe ni abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bibujijwe, bakaba barimo barindwi bafatiwe mu ishuri ryigisha indimi n’amategeko y’umuhanda barimo kwiga, hakabamo abandi 22 bafatiwe ahantu hatandukanye harimo no mu misozi yo mu nkengero z’umujyi wa Kigali bari mu masengesho.

Mbabazi Joseline umwe mu bafatiwe mu ishuri bigisha, yavuze ko kutigisha yumvaga bireba gusa amashuri agengwa na Minisiteri y’Uburezi, akumva ko bo nk’abantu bikorera yumvaga bitabareba.

Mbabazi Joseline

Mbabazi Joseline

Ati “Twumvaga twe bitatureba ariko nyuma y’uko dusobanuriwe neza, twasanze twakoze amakosa tukaba tuyemera kandi tunayasabira imbabazi, tunashishikariza abandi baba babikora kubicikaho.’’

Bimenyimana Théogène, umuvugabutumwa wafatiwe mu biro ari gusengana na bagenzi be batatu, yatangaje ko na bo nk’abakirisitu bababajwe no kuba barenze ku mabwiriza yo Kwirinda icyorezo cya Coronavirus, na bo bakaba babisabira imbabazi.

Bimenyimana Théogène

Bimenyimana Théogène

Ati “Twabonye hari ibikorwa bimwe na bimwe byemerewe gukora bituma natwe kwihangana bitunanira tujya mu biro turasenga, ariko turasaba imbabazi tunakangurira abandi bakirisitu kwihangana bagasengera mu rugo kuko hahagaritswe guteranira mu nsengero ariko ntihahagaritswe gusenga.’’

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi y’Igihugu itazahwema gufata abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cyugarije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange, abibutsa ko Polisi icyo igamije atari ukubafata no kubahana, ahubwo icyo igamije ari ugusigasira ubuzima bwabo.

Ati “Ntituzahwema gufata abantu nk’aba barenga ku mabwiriza yo guhangana n’iki cyorezo, tukabagira inama n’abo guhanwa bagahanwa. Abanyarwanda nibumve uburemere bw’iki cyorezo bakirinde bakirinde n’imiryango yabo, abazabirengaho bazafatwa kandi bazahanwa.’’

CP John Bosco Kabera

CP John Bosco Kabera

CP Kabera yibukije aba baturage ko icyo Polisi igamije atari ukubahana, ahubwo icyo ikeneye ari uko abaturage birinda, kandi bakirinda 100%, kandi bakumva ko umuntu umwe ashobora guteza ikibazo igihugu cyose, bityo bakitwararika .

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kabiri yariki ya 2 Kamena 2020, yasubukuye Ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, ukuyemo izijya n’iziva mu Karere ka Rusizi ndetse na Rubavu. Yanasubukuye kandi ingendo za Moto zikorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Mu bitarasubukuwe harimo insengero, amashuri, ndetse n’ibindi bikorwa byose bikorwa mu ruhame birimo inama, ibirori by’ubukwe n’ibindi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.