Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020 harimo umwanzuro wemerera abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku magare (Abanyonzi) gusubukura imirimo yabo. Ni nyuma y’igihe kirekire bari barahagarikiwe imirimo yabo yo gutwara abagenzi ahubwo bagatwara imitwaro gusa nka zimwe mu ngamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yibukije aba banyonzi ko n’ubwo bemerewe gusubukura imirimo yabo bagomba kubahiriza amabwiriza bahawe ubwo bakomorerwaga n’inama y’abaminisitiri.
CP Kabera yagize ati “Abanyonzi bari bamaze igihe kirekire badatwara abagenzi kuko ubu batwaraga imitwaro gusa. Ubu rero barakomorewe ariko basabwa ko bagomba kugura ingofero zabugenewe (Casquets) ndetse n’iyo bambika umugenzi mu rwego rwo kwirinda ibyago byo kugira impanuka barimo kugendera ku igare.”
CP Kabera yakomeje abibutsa ko basabwa gukorera aho bari basanzwe bakorera kuko byakunze kugaragara ko hari abarenga aho bagomba gukorera bakaba bateza impanuka.
Ati “Turabizi ko hari bamwe usanga barenze aho bagomba kuba bakorera ugasanga ndetse bateje impanuka. Bagomba kugaruka mu muhanda bubahiriza amabwiriza uko yakabaye kandi bakabikora mu kinyabupfura bakumva ko ari inshingano zabo bityo ababirenzeho bagenzi babo bakaba batanga amakuru bagakurikiranwa.”
Aba banyonzi kandi bibukijwe kujya bagenzura ko amagare yabo ameze neza mbere yo kuyatwaraho abagenzi kandi bakubahiriza amasaha bagomba gukoreraho bakirinda kugenda mu muhanda bwije hatabona.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kongera gukangurira abakoresha umuhanda bose kubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga bagasubiza amaso inyuma bakibuka ubutumwa bahabwaga mu gihe cy’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.
Yavuze ko iyi gahunda yari yasubitswe muri Werurwe uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19 ubu yasubukuwe mu rwego rwo kongera gukangurira abaturarwanda kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Abashoferi barasabwa kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda kuvugira kuri telefone batwaye, kwirinda kurenza umubare w’abagenzi wagenwe, kwirinda umuvuduko ukabije no gucomokora akagabanyamuvuduko (speed governor) n’andi makosa yateza impanuka.
Abamotari barasabwa kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda gusesera mu bindi binyabiziga, kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda kugenda bavugira kuri telefoni batwaye n’andi makosa yateza impanuka.
Abanyamaguru barasabwa kugendera ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda, kwambukira umuhanda ahari inzira z’abanyamaguru (zebra crossing), kwirinda kwambuka umuhanda barangajwe n’ikintu icyo aricyo cyose.
Iyi nkuru yanditswe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi iravuga ko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akangurira abantu bose bafite ibinyabiziga kwihutira gusuzumisha ubuziranenge bwabyo hagamijwe gukumira impanuka zaturuka ku miterere y’ikinyabiziga.