Ikigo cy’Umunyamerika ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ‘Daniel Trust Foundation’ giteza imbere impano z’abantu muri Amerika no mu Rwanda, cyashyizeho amarushanwa azavamo ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 35 kugera kuri 250.
Umunyarwanda/kazi wese uri mu kigero cy’imyaka y’ubukure kuva kuri 18-35, akaba afite impano yo kuririmba, gukina ikinamico na filime, kubyina no kuba umunyarwenya, ashobora gushyira video ireshya n’umunota umwe ku rubuga rwa instagram ritwa @TrustDaniel, agaragaza iyo mpano ye.
Ikigo ‘Daniel Trust Foundation’ kivuga ko kizatanga amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe, agabanyijemo ku buryo umuntu wa mbere uzagaragaza video ikunzwe kurusha izindi, azahabwa amafaranga ibihumbi 250, uwa kabiri ibihumbi 200, uwa gatatu ibihumbi 150.
Uwa kane azahabwa ibihumbi 125, uwa gatanu ibihumbi 100, hanyuma kuva ku wa gatandatu kugera ku wa 10, bazajya bahabwa amafaranga ibihumbi 35 buri muntu.
Gitanga ibihangano muri aya marushanwa yiswe #DanielTrustChallenge byatangiye ku wa mbere tariki 20 Gicurasi, bikazarangira ku itariki 03 Kamena 2020.
Igihangano kizoherezwa kuri instagram ya Daniel Trust kigomba kuba kiri mu rurimi rw’Ikinyarwanda cyangwa mu Cyongereza.
Daniel Trust avuga ko hazasuzumwa video ikunzwe n’abantu benshi n’uburyo yagiye yongera umubare w’abayireba ku mbuga nkoranyambaga, icyo abantu bayivuzeho n’icyo nyirayo yabashubije, ndetse hakazarebwa n’umwimerere wa buri gihangano.
Uretse n’ibyo, Daniel Trust ahamagarira abantu kwitabira amarushanwa ahoraho yo kugaragaza impano zabo ku rubuga rwe rwa instagram, aho bashobora kwerekana ubuhanga mu guhimba imivugo no gukora itangazamakuru.
Bashobora kandi kugaragaza impano bafite mu gushushanya, gushushanya hifashishijwe ikoranabuhanga (graphic designer), gufotora, gutunganya za video, ndetse n’izindi mpano umuntu wese yifuza gusangiza abandi ku isi.
Aya marushanwa yitwa #DanielTrustChallenge, ni umushinga wa kane Daniel Trust hamwe n’itsinda rye batangije mu Rwanda kugira ngo bafashe urubyiruko, nyuma y’indi mishinga itatu yatanzwemo amafaranga miliyoni 6.3frw ku rubyiruko rw’u Rwanda 112 mu gihe cy’amezi atandatu ashize.
Muri ayo mafaranga, angana na miliyoni 4.7 frw yatanzwe nk’impano ku bakobwa b’abanyeshuri 90, miliyoni imwe ihabwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato 10, hanyuma ibihumbi 600frw bikaba ngo byarahawe abanyeshuri 12 ba kaminuza bagizweho ingaruka na Covid-19.
Daniel Trust wavukiye mu Rwanda akabanza kuharererwa nyuma akaza kujya muri Amerika, yatangije umushinga ‘Daniel Trust Foundation’ yiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri 2013, akaba ngo amaze kubera urugero rwiza urubyiruko 100 rwo muri icyo gihugu, ndetse ngo yaruhaye buruse ingana n’ibihumbi 100 by’amamadolari ya Amerika.