Umuhanzi wo muri Nijeriya, Davido, yasabye nyirarume na guverineri wa Leta ya Osun, Ademola Adeleke, guhagarika gahunda yo gufasha umuzunguzayi ugenda asabiriza kubera ubumuga bw’ingingo, Impamvu akaba ari uko ku mbuga nkoranyambaga zose bamaze kumenya ko ari umutubuzi wihinduye umukobwa kandi ari umusore nyuma yo gutamazwa n’umunyarwenya Brian Jotter wari wamugiriye impuhwe akamuhindurira ubuzima.
Amakuru ya Naija avuga ko Eniola ukomoka muri Leta ya Osun, yabaye yabaye iciro ry’imigani kuri interineti , nyuma y’uko umunyarwenya wo muri Nijeriya, Brain Jotter amubonye ari gucuruza amazi akonje mu macupa akayazunguza mu mihanda ya Lagos bagahura ubwo yarimo agenda yifatira amashusho.
Agihura na Brian Jotter yaganiriye n’uyu wari wigize umukobwa maze amubwira ko afite inzozi zo gukora umushinga wo gusiga ibirungo by’ubwiza (Make up Artist) ndetse anamwereka page yafunguye kuri Instagram yo kumufasha kuzabyamamaza ahubwo yabuze igishoro.
Nyuma yo kuganira , uyu munyarwenya yafashe umwanzuro wo kumufasha abikuye ku mutima maze yimura uyu wari wamubwiye ko yitwa Eniola amwishyurira aho gutura , amugurira ibikoresho byo mu rugo ndetse anamuha ibihumbi 400.000N ngo abashe kuyatangiza umushinga we.
Si ibyo gusa , kuko nyuma yanafashe ibiganiro bagiranye abishyira kumbu nkoranyambaga biherekejwe na nimero ya Konti ya Eniola asaba abantu gukomeza kumufasha , abanya Nijeriya benshi barimo na Davido baramufashije nk’uko nawe yabigarutseho ubwo yavuganaga na nyirarume kuri video call.
Agira icyo avuga kuri aya mashusho yatambukaga ku rubuga rwa x , Adeleke asingiza Eniola vuga ko yameje koko kandi ari we wambere uberetse imico yabanya Osun.
Guverineri yavuze ko hari gahunda yo kuvugana na Eniola no gucukumbura ibishoboka kugira ngo bamufashe ateze imbere amashuri ye cyangwa yongere ubumenyi bwe bwo gusiga abantu ibirungo by’ubwiza.
Icyakora, mu nyandiko abinyujije kuri Instagram , nyuma y’amasaha 24 atanze ubufasha bw’amafaranga ku giti cye, Brain Jotter yatangaje ko uyu mugabo yabeshye ko ari umugore, yongeraho ko yakiriye amafaranga y’abantu arenga ibihumbi magana atandatu by’ama Naira.
Yanditse agira ati: “Ni nkubwira ibi wumve ko ntakubeshya kurimo namba , Negodu yaradutuburiye twese!!!! , hari abagiye bamufasha ndetse bakanamuha arenga ibihumbi 600 , Yarabeshye ngo n’umukobwa kandi ari umugabo.”
Davido abinyujije kuri X, yabwiye guverineri Adeleke kuvanaho gahunda zo gufasha abantu nk’aba b’abatubuzi b’abashakashatsi.