Davido witezwe mu gitaramo gikomeye muri BK Arena yageze i Kigali

 Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, David Adeleke uzwi ku izina rya Davido yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu mujyi wa Kigali aho azataramira muri BK Arena kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023.

Uyu muhanzi azataramira abanya-Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2023. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Davido yateguje abakunzi be igitaramo agombaga gukorera i Kigali, ati “Mu mpera z’icyumweru nizere ko tuzaba turi kumwe i Kigali.” Iki gitaramo giteganyijwe gutangira saa Munani n’igice z’amanywa zo ku wa 19 Kanama 2023.

Ni igitaramo giteganyijwe kuririmbamo abahanzi nka Davido, Tiwa Savage, Tayla na Bruce Melodie mu birori bizaba ari ibyo gusoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’.  kizaba gikurikira icyabaye ku wa 13 Kanama 2023 cyo gufungura iri serukiramuco, cyararirimbyemo Diamond, Intore Massamba n’umubyinnyi Sherri Silver. Igitaramo cyo gufungura iri serukiramuco cyasigiye ibyishimo ibihumbi by’abacyitabiriye bari banarimo Perezida Paul Kagame.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.