Denis Rukundo wavugwaga muri Rayon Sports yongereye amasezerano muri Police FC

Myugariro Denis Rukundo byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora gukinira ikipe ya Rayon Sports, yongereye amasezerano muri Police FC ya Uganda

Ikipe ya Rayon Sports mu minsi ishize ni bwo yatandukanye na myugariro Iradukunda Eric Radu wayikiniraga inyuma ku ruhande rw’iburyo aho yerekeje muri Police FC, iyi kipe byavuzwe ko yifuza kumusimbuza Denis Rukundo wahoze akinira ikipe ya APR FC.


Denis Rukundo yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Police FC ya Uganda

Denis Rukundo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC ya Uganda

Kuri uyu munsi ni bwo uyu myugariro yaje kongera amasezerano mu ikipe ya Police Fc yo muri Uganda yari asanzwe akinira,akaba yasinyiye imyaka ibiri muri iyi kipe yarangije shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa 13 mu makipe 16.

Yagumye muri Police FC yari asanzwe akinira

Yagumye muri Police FC yari asanzwe akinira

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ikomeje kubaka ikipe izakoresha mu mwaka w’imikino utaha, by’umwihariko aho ifite akazi ko gusimbuza bamwe mu bakinnyi yatakaje barimo ba myugariro nka Iradukunda Eric Radu na Eric Rutanga

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.