Rutahizamu Didier Drogba wari ufite inzozi zo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire, zayoyotse nyuma yo kubura umwishingizi mu matsinda atanu abyemerewe.
Hashize iminsi mu gihugu cya Cote d’Ivoire abakandida batandukanye bashaka amajwi mu matsinda yemerewe gutanga abakandida mu kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire, aho Didier Drogba ari umwe mu bavuzwe cyane kubera izina asanzwe afite mu mupira w’amaguru.
Muri Mata uyu mwaka, ni bwo ishyirahamwe ry’abakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru ndetse baniganjemo abahoze bakinana na Didier Drogba bamuteye umugongo bagashyigikira undi mukandida nyamara ari bo ba mbere yari yizeye.
Ubusanzwe mu matora yo muri iki gihugu kugira ngo wemererwe gutanga kandidatire, bisaba kuba wabonye umwishingizi muri rimwe mu matsinda atanu yemerewe gutanga abakandida ari iyo abahoze bakina umupira, ishyirahamwe ry’abagikina umupira w’amaguru kugeza ubu, abasifuzi, abatoza ndetse n’abaganga ba siporo.
Nyuma yo kutagirirwa icyizere n’amatsinda ane ya mbere, aho Didier Drogba yari asigaranye icyizere hari ku ishyirahamwe ry’abaganga, aba nabo baje gufata umwaznuro wo gushyigikira Sory Diabaté usanzwe ari na Visi Perezida wa Federasiyo, akaba anashyigikiwe n’uwahoze ari Perezida w’iri shyirahamwe.