Reba Amafoto 10 ya Butera Knowless utajya usaza , Ku myaka ye 33 , abana 2 aracyatemba itoto , Menya byinshi kuri uyu mugore ukora ibye bucece! Biography

Buri munyarwanda wese iyo yumvishe izina Knowless, ahita yumva ishusho y’umugore w’icyamamare mu Rwanda ndetse no hanze harwo wabiciye bigacika muri muzika nyafurika , uyu Butera Knowless kuva yamenyekana benshi bagiye bashimagiza ubwiza bwe , ndetse no kugeza magingo aya ubwo yabaye umubyeyi nabwo amafoto ashyira hanze n’abamubona amaso ku maso bemeza ko agitemba itoto atajya asaza, bati ‘ubwiza bwe ntaho buzajya’.

Amazina ye nyakuri ni Butera Jean d’Arc , naho mu buhanzi akaba yifashisha amazina yamamayeho ariyo Butera Knowless , yavukiye mu ntara y’Amagepfo y’u Rwanda , akaba yarabonye izuba mu mwaka 1991  , ndetse akaba ari n’umwana umwe mu muryango w’iwabo wakuriye mu buzima butoroshye , dore ko Se umubyara yitabye Imana muri jenoside yakorewe abatutsi ndetse nyuma yaho gato na Nyina akitaba Imana akisigarana.

Butera Knowless yinjiye muri muzika mu mwaka wa 2010 n’indirimbo ye ya mbere yise ‘Komeza’ maze aza no gushimangira ko ari muri muzika neza 2011 ubwo yashyiraga ku mugaragaro album (umuzingo w’indirimbo) ye ya mbere yanitiriye yandirimbo yatangiriyeho yitwa ‘Komeza’.

Nyuma yahise asinyana amasezerano n’nzu itunganya muzika (Label) yitwa Kina Music , maze bamufasha gusohora album ye ya kabiri yise ‘Uwo Ndiwe’ , ndetse n’iya gatatu yise ‘Butera’ ndetse na ‘Inzora’ iheruka.

Mundirimbo ze zmamaye cyane harimo nka ‘Nzabampari’ , ‘Wari urihe’ ndetse na ‘Baramushaka’ zamuzamuriye igikundiro mu bafana ba muzika bahise bamwiyumvamo cyane kuva kubo mu Rwanda , muri East Africa ndetse no mu bindi bihugu by’Amerika n’uburayi ndetse n’ahandi, maze izi ndirimbo kandi agenda aziririmba mu bitaramo bitandukanye yagiye akorera mu bihugu nka u Rwanda , Uganda , mu Ububiligi , mu Buholandi , mu Bufaransa ndetse n’ahandi hirya no hino kw’isi.

Butera Knowless yatsindiye ibihembo byinshi hano mu Rwanda birimo nka Best New Artist 2010 , Best Rwandan Female Artist 2011, 2012, 2013 , Best Album Of the Year 2013 ,Best Video of the year 2013 , Best Artist of the year 2013 , ndetse na Best Female Artist “Diva Awards.” muri 2015 yegukanye PGGS 5 , ndetse Muri 2016 nabwo yagize amahirwe yo guhatanira ibihembo muri AFRIMA AWARDS gusa ntiyagira icyo yegukana.

Butera Knowless wakuze ari umuririmbyi muri korali yo mu itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi , kuri ubu n’umubyeyi w’abana 2 yabyaranye n’umugabo we babana ari Ishimwe Clement , uyu akaba ari nawe muyobozi wa Kina Music , label uyu muhanzikazi abarizwamo.

TWIFASHISHIJE URUKUTA RWE RWA INSTAGRAM , AYA NIYO MAFOTO 10  Y’UBWIZA N’UBURANGA BYA BUTERA KNOWLESS UGITEMBA ITOTO

Kugeza nanubu uyu muhanzikazi aracyahagaze neza muri muzika.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.