Disi yari yapfuye mbere ajya ku kazi atazi ibyabaye / Josiane Mwiseneza wamamaye muri Miss Rwanda yapfushije nyina

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane ‘Miss Popularity 2019’ muri Miss Rwanda, ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we, Mukamudenge Judith. Mu kiganiro gito Josiane yagiranye na InyaRwanda.com, Miss Josiane yavuze ko Mama we yitabye Imana mu rukerera rwo kuwa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023, azize indwara y’umutima na Diabete.

Miss Josiane wari usanzwe abana n’umubyeyi we aho bari barimukiye muri Kacyiru, avuga ko yabyutse nk’ibisanzwe akajya ku kazi, ariko ntabwo yari yamenye ko Mama we yitabye Imana. Avuga ko yabonaga asinziriye bisanzwe, nuko yigira ku kazi kuko atari azi kubireba ngo amenye niba koko yashizemo umwuka.

Yavuze ko abandi bantu aribo babimenye ko umubyeyi we yamaze kwitaba Imana, biri no mu bintu byatumye babimenya batinze (hakeye) kandi yari yitabye Imana kare. Avuga ko ikintu ashimira Mama we cyane, ari uko yamureze neza, akamuha uburere bwiza bukwiriye Umunyarwandakazi birimo kwihesha agaciro n’ibindi.

Ikindi kandi avuga ko Mama we yari umusirimu cyane kuko yari asobanutse ndetse anazi ibintu bigezweho gusa.

Ikiriyo cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, kiri kubera i Kacyiru kuri MINAGRI ku muhanda 586 ujya i Nyarutarama. Gushyingura bizaba ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023, saa yine za mu gitondo (10:00 AM) i Rusororo.

 

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.