Diyosezi ya Gikongoro yahagaritse ingendo Nyobokamana zijya i Kibeho

Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro bwamenyesheje abakirisitu n’imbaga y’abasanzwe bakorera ingendo Nyobokamana i Kibeho, cyane cyane ku munsi mukuru wa Asomusiyo uzizihizwa tariki ya 15 Kanama 2020, ko nta ngendo Nyobokamana zizakorerwa i Kibeho kuri iriya tariki nk’uko byari bisanzwe.

Mu bihe bisanzwe kuri Asomusiyo i Kibeho haba hateraniye abakirisitu benshi baturutse hirya no hino ku isi

Mu bihe bisanzwe kuri Asomusiyo i Kibeho haba hateraniye abakirisitu benshi baturutse hirya no hino ku isi

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Celestin, riravuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kugira ngo hirindwe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi.

Iryo tangazo rivuga ko abatazashobora kujya aho basanzwe basengera, bazakurikirana uko uwo munsi mukuru uzizihizwa hifashishijwe itangazamakuru.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.