Dj Briane yashyikirijwe impano y’imodoka nziza yahawe n’umukunzi we kuri St Valentin.

Umukobwa umaze kuba icyamamare mu Rwanda abinyujije mu mwuga wo kuvanga umuziki no mu biganiro byo kumbuga nkoranya mbaga Dj Briane , ubu yakiriye imodoka nziza yo mu bwoko bwa Hyundai avuga ko yayihawe n’umukunzi we uba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Dj Briane utatangaje amazina y’uwamuhaye iyi modoka nyamara yavuzeko ari nawe wagize uruhare mukugura iyo yari asanganywe , gusa anavugako ari umukunzi we ukunda ibikorwa akora ati : “Ni umufana wanjye ukunda ibikorwa nkora, si ubwa mbere ampaye impano, ni nawe wagize uruhare mu kugura iyo nari nsanganywe. Mu minsi ishize yarantunguye ambwira ko hari impano yampaye gusa sinari nzi ngo ni iyihe. Ejobundi rero nibwo nabonye imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai yanyoherereje.”

Yahakanye amakuru avuga ko hari umubano wihariye bafitanye maze asubiza agira Ati “No kutamuvuga ni uko ari we wabyanze, ariko ni umuntu ukunda ibikorwa byanjye. Ndamushimira cyane rwose! Nanjye nkunda abakunda ibyo nkora byose.”

Dj Briane yamenyekanye mu Rwanda kubera kuvanga imiziki n’ibiganiro bisekeje yakunze kumvikanamo hirya no hino akagaragara nk’umwe mu bakobwa bazi kwirwanaho.

Dj Briane yahawe impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.