Perezida Kagame yatumiwe muri Djibouti na Perezida Ismail Omar Guelleh, aho afungura igice cyahariwe gukorerwamo ubucuruzi mpuzamahanga (International Free Trade Zone).
Biteganijwe kandi ko Perezida Kagame yitabira ihuriro ry’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Bushinwa na Afurika ndetse akazitabira n’imurikabikorwa mpuzamahanga.
Igice cyagenewe ubucuruzi Perezida Kagame aza gufungura ku mugaragaro, kizajya gitangirwamo serivisi zijyanye n’ubucuruzi n’ibikorerwa mu nganda.
Icyo kigo cyubatse ku buso burenga hegitari 48 cyashyiriweho gukurura abashoramari baba abaturutse muri Afurika no ku isi, nk’abakora imodoka kimwe n’abakora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.
Icyo gice ni kimwe mu bigize gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yo gushyiraho ahantu hagenewe koroshya ubucuruzi muri buri gihugu.
U Rwanda na Djibouti bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ikoranabuhanga.