Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ikigo kitwa ‘Royal Society’ cyo mu Bwongereza burerekana ko abantu bakomeje kugenda bahindura imyumvire bari bafite ku dupfukamunwa, by’umwihariko abayobozi bakuru b’ibihugu.
Mu minsi ishize Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) Donald Trump na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, bagaragaye mu ruhame bambaye udupfukamunwa bwa mbere kuva covid-19 yatangira kwibasira isi.
Mu minsi ya mbere Covid-19 imaze igihe gito itangiye kwibasira isi, Perezida Trump yabanje kujya aseka abantu bambara udupfukamunwa, ndetse agera n’aho avuga ko ababyifuza bazashobora kutwambara ariko bitari ku itegeko baba abumva dushobora kubarinda cyangwa abumva babikora ngo bamwereke ko yibeshya.
Ibi byose Trump yabivugaga yirengagije ko ikigo cya USA gishizwe gukumira indwara kitahwemye gusaba abantu kwambara udupfukamunwa nka bumwe mu buryo bwo kwirinda covid-19 kuko yandurira mu matembabuzi ava mu kanwa no mu mazuru.
Guverinoma y’u Bwongereza na yo mu minsi ya mbere yabanje gusa n’idaha agaciro amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa mu ruhame n’ubwo ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi byabikoraga.
Muri Kamena 2020, ni bwo Leta y’u Bwongereza yatangiye gutegeka abantu kwambara udupfukamunwa igihe bagiye mu ngendo rusange none kugeza ubu aya mambwiriza arareba n’abantu bose igihe bagiye guhaha mu isoko cyangwa mu maduka, kandi utabyubahirije agacibwa amande.
Ku rwego mpuzamahanga, abayobozi benshi barimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Covid-19 igitangira kwibasira ikiremwa muntu bavugaga ko udupfukamunwa tudafite ubushobozi bwo kurinda ikwirakwira rya coronavirus.
Ntibyateye kabiri ariko, baje gusanga ahubwo agapfukamunwa ari bumwe mu buryo burinda umuntu ndetse banategeka ko abantu bagomba kukambara n’igihe bari mu nzu cyangwa ahantu hafunganye, ndetse guverinoma nyinshi ubu zamaze kubigira itegeko.
Ese impamvu yabyo yaba ari iyihe?
Bimaze kugaragara ko umubare w’ibihugu byitabira kwambara udupfukamunwa umaze kwiyongera ku buryo bugaragara mu mezi atandatu ashize.
Kugeza muri Werurwe 2020, ibihugu 10 ni byo byari bimaze gushyiraho amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, ariko kugeza ubu turambarwa mu bihugu birenga 130 no muri leta 20 zo muri USA, nk’uko byemezwa na ‘Masks4All’, itsinda ry’abashakashatsi baharanira gutoza abantu kwambara udupfukamunwa dukorerwa mu bihugu byabo.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo mu Bwongereza kitwa the Royal Society, iravuga ko ibihugu bitari bisanzwemo amateka y’udupfukamunwa, na byo ubu byamaze kuyoboka uwo muco ku buryo bwihuse; urugero nko mu Butaliyani aho abantu batwambara bageze kuri 83.4% by’abaturage bose, muri USA 65.8% no muri Espagne 63.8%.
Abashakashatsi bakemeza ko izi mpinduka zatewe ahanini n’uko abantu bamaze gusobanukirwa n’uburyo Covid-19 igenda ikwirakwira mu bantu.
Mu minsi ya mbere OMS/WHO yavugaga ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa gusa n’abantu bagaragaza ibimenyetso birimo gukorora no kwitsamura.
Nyamara mu minsi ishize, abashinzwe ubuzima baje kuvumbura ko abantu banduye coronavirus akenshi nta bimenyetso baba bafite kandi ko bashobora kwanduza abandi igihe baba batambaye agapfukamunwa.
Muri Kamena ni bwo OMS/WHO yaje gusanga yaribeshye, maze ihindura amabwiriza.
Abantu bakomeje gusobanukirwa ko ibyago byo kwandura covid-19 birushaho kwiyongera iyo abantu bari ahantu hari umwuka muke, kuko hatuma amatembabuzi ashobora kuguma mu mwuka umwanya munini bikaba byatiza umurindi coronavirus.
Professor Kim Lavoie, ukuriye ishami ry’ubuvuzi bushingiye ku myitwarire (behavioral medicine) kuri kaminuza ya Quebec muri Canada, aremeza ko iyo abantu bose bambaye udupfukamunwa baba bagabanya ibyago byo kwandura, kuko ntaho bahurira n’ayo matembabuzi aba arimo kuzerera mu mwuka w’aho bahuriye.
Prof Lavoie yongeraho ko ubushakashatsi bakomeje gukora ku dupfukamunwa, bugaragaza ko ibihugu byitabiriye kwambara udupfukamunwa cyane ari byo bifite imibare mike y’abantu banduye covid-19.
Ikindi kandi bimaze kugaragara ko agapfukamunwa gashobora kurinda ukambaye kakanarinda abari hafi ye.
Muri iki gihe amahanga amaze kubona ko icyorezo cya covid-19 nta gahunda gifite yo kurangira vuba.
Biramutse bibaye impamo, Prof Lavoie asanga udupfukamunwa bizarangira twinjiye mu muco wa buri kiremwamuntu, kuko ari bwo buryo buzafasha abantu kugabanya ibyago byo kwandura, mu gihe hirya no hino ku isi bakomeje gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri, insengero n’ibindi bituma abantu bahurira hamwe.
Professor Lavoie ati “Covid-19 irahari kandi ntaho irajya, dushobora kuzavumbura urukingo mu myaka iri imbere ariko ntabwo ari vuba aha, ni yo mpamvu aya mabwiriza yose agomba kubahirizwa no kwinjira mu mico y’abantu kugira ngo tugendane n’ubu buzima bwahinduye isura”.