Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarezwe mu Rukiko rwo muri Leta ya Georgia ikirego cyo gushaka kwiba amajwi mu matora yatsinzwemo na Joe Biden mu mwaka wa 2020. Uyu mugabo udasiba kuregwa ibirego bishya buri munsi, arezwe ikirego cya kane agomba kuzaburana mbere y’uko amatora ya perezida wa Amerika aba muri 2024.
Iki kirego gishya cyatanzwe n’umushinjacyaha mukuru wo mu gace ka Fulton, Fani Willis watangiye iperereza muri 2021. Yatangaje ko Trump yagiye yivanga mu migendekere y’amatora afatanyije n’abandi bantu 18. Muri iki kirego harimo uwari umujyanama wa Trump mu by’amategeko, Rudy Giuliani, Mark Meadows, Mark Meadows na Jeffrey Clark bose bari abakozi muri White House.
Iki kirego gikubiyemo ko abareganwa na Trump “Babizi neza kandi babishaka binjiye mu buriganya bagamije guhindura ibizava mu matora mu buryo bunyuranye n’amategeko babogamiye kuri Trump.” Iki kirego kirimo ingingo ishobora gutuma bahamijwe ibi byaha n’urukiko, bashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20.
Iki kirego gikurikiye ibindi bitatu Trump yarezwe, birimo icy’amafaranga yishyuye Stormy Daniel ngo azamuhishire ku bikorwa by’ubusambanyi bakoranye , icyo kuba yarajyanye inyandiko z’akazi mu rugo rwe igihe yari yaravuye ku butegetsi, n’ibikorwa by’urugomo byakurikiye intsinzwi mu matora ya 2020.
Trump ahakana ibirego byose aregwa, ndetse aracyahamya ko azakomeza kwiyamamariza kuyobora igihugu muri 2024.