Jenoside yakorewe Abatutsi yibasiye bamwe mu bari ibirangirire kubera imyuga yabo. Hari bamwe mu bana babo biyemeje kugera ikirenge mu cy’ababyeyi babo.
Muri iyi nkuru turarebera hamwe bamwe muri abo bana babaye abagabo n’abagore bazwi mu bucamanza, ubuhanzi, imikino, abanyamakuru ndetse n’ibindi.
1. Kameya Umuhoza Laetitia.
Uyu ni umukobwa wa Kameya André wari umunyamakuru. Akora umwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze kuri Radiyo Rwanda ubu yahindutse RBA. Ni umwanditsi w’ibitabo kuko mu mwaka wa 2009 yanditse ikitwa ‘Kami yanjye, urwibutso rwa data’.
Muri iki gitabo Kameya U Laetitia yagaragaje ukuntu se umubyara yishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Anerekana kandi uko ababuze abo bakundaga muri icyo gihe, bashobora gukomeza kubaho batari kumwe.
Kameya Umuhoza Laetitia ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi. Umubyeyi umubyara ni Kameya André.
Kameya André yavutse mu mwaka wa 1946, yari umurwanashyaka ukomeye wa PL muri icyo gihe ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho, yari kandi umunyamakuru.
Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Kinyamateka, ORINFOR (Ikigo k’igihugu gishinzwe itangaza makuru) ndetse yanabaye umwandisti mukuru w’ikinyamakuru cyakoreraga muri Minisiteri y’Ubutabera.
Kameya André yari yaratangije ikinyamakuru ‘Rwanda Rushya’, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we n’umufasha we Suzanne Nyiramuruta hamwe n’umukobwa wabo Olive barishwe.
2. Julien Kavaruganda
Ni umunyamategeko wabigize umwuga. Kavaruganda Julien niwe uhagarariye urugaga rw’abavoka mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2015.
Julien Kavaruganda ni umuhungu wa Kavaruganda Joseph hamwe na Mukarubibi Kavaruganda Annonciata. Kavaruganda Joseph yakoze akazi kenshi gatandukanye aho yabaye umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yayoboye caisse d’epargne, yabaye umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, yanabaye Perezida w’urukiko rusesa imanza n’uw’urukiko rurinda itegeko nshinga.
Kavaruganda yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nyuma y’uko atumvikanaga n’ubuyobozi bwariho.
3. Iradukunda Valère Karemera
Iradukunda Valère Karemera ni umwe mu bana batatu basigaye b’umuhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda Rodriguez Karemera wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yamenyekanye cyanye igihe yari umwana mutoya, ubwo yakoraga mu ngazo, ijwi rye ryakunze kumvikana kuri Radio Rwanda ndetse n’abandi bakamurebera kuri televiziyo ubwo yaririmbaga indirimbo “La Conta”
Iradukunda yaririmbye bwa mbere afite imyaka itandatu, hari mu mwaka wa 1990, akaba yaratojwe nase umubyara kuririrmba.
Indirimbo La Conta (IHORERE MUNYANA), Iradukanda avuga ko ayifata nka kimwe mubimutera ishema.
Ati “Uretse ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, nyifata nk’indirimbo iha urubuga umwana ndetse ikanamuhesha agaciro. Umwihariko wayo kandi ni uko ari indirimbo naririmbanye n’umubyeyi wanjye, iyo ndebye amashuhso yayo mbona ndi kumwe nawe buri gihe”.
Iradukunda V Karemera mu mwaka wa 2016 yatangaje ko atahagaritse umuziki, ko ahubwo hari ibyo yabanje gukora mbere nko kwiga, ubu akaba abarizwa mu igihugu cy’Ubufaransa aho akora umwuga w’ubuganga.
Indirimbo nyishi zakunzwe n’abantu kandi bagikunda nka Ubarijoro, Kwibuka, Mpinganzima, Mukazi, n’izindi zahimbwe zinaririmbwa na Rodriguez Karemera igihe yabarizwaga mu itsinda ry’umuziki ryitwaga ‘PAMARO’, ryari rigizwe n’abahanzi Pascal, Augustin, Martin na Rodriguez.
4. Dorcy Ingeli Rugamba
Ni umwanditsi n’umuhimbyi w’ikinamico, yavukiye mu muryango w’abahanzi. Ingeli Rugamba yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi igihe yari afite imyaka umunani, ubwo yinjiraga mu itorero ‘Amasimbi n’Amakombe’.
Dorcy Ingeli Rugamba ni umwana wa Rugamba Cyprien umuhanzi nyarwanda washinze itorero Amasimbi n’Amakombe, akaba we na bamwe mu muryango we ndetse na bamwe mu bo baririmbanaga barahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu mwaka wa 1990 nibwo yagaragaye bwa mbere mu ruhame agaragaza inganzo ye, hari mu bitaramo Amasimbi n’Amakombe bari bakoreye ku mugabane w’Uburayi.
Dorcy Rugamba mu buzima busanzwe yize ibijyanye na farumasi ‘pharmacy’ muri kaminuza y’u Rwanda, ndetse no mu Bubiligi, ariko nyuma amaze kubona ko afite impano yo kwandika amakinamico yagiye kubyigira abona impamyabushobozi mu ishuri rya muzika n’ubugeni ‘Concervatoire Royale de Musique’ mu Bubiligi.
5. Kalinda Nkubito Thierry
Yamenyekanye cyane kubantu bakundaga kumva amakuru kuri radio na televiziyo Rwanda (Orinfor) ubu yabaye RBA.
Kalinda Nkubito Thierry, uwumvise iri zina ahita arisanisha n’irya se, nawe wakoraga umwuga w’itangazamakuru mu ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuri Orinfor.
Amagambo ‘Urushundurwa rwanyeganyeze, Imana y’ibitego, kwamurura netse n’ayandi’, mu bakurikiranaga urubuga rw’imikino bari bazi Kalinda Viateur wazize Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, ariko inganzo ye n’ubumenyi umwana we yarabikurikije aba umunyamakuru.
6. Songa Aritside
Ni umwe bu batunganya umuziki hano mu Rwanda, akaba yaratangiye kubikora mu mwaka wa 2008, abikomora ku nganzo yo gukunda no gukora umuzibyo byo mu muryango we, aho impano yabyo ayikomora kuri se umubyara.
Songa Aritside akaba afite inzu itunganya imiziki yitwa ‘V- record Production’, akabifatanya n’akazi k’ubwarimu muri IPRC.
Songa ni umwana wa Sebanani André, wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera kuririmba kwe no gucuranga muri ‘orchestra Impala’. Indirimbo azwimo hari nka ‘Mama Munyana, Karimi ka Shyari’ n’izindi.
Sebanani Andre yanakinaga amakinamico kuri Radio Rwanda, akaba yarazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
7. Diane Damarara
Uyu ni umukobwa wakunze kuririrmba, inganzo ye nawe akaba ayikomora ku mubyeyi we. Nubwo atagaragara cyane mu muziki, ariko we n’umugabo we bakora akazi ko gutunganya umuziki. Umugabo we yitwa BARICK.
Damarara na we ni umukobwa wa Sebanani André.
8. Nyampundu Felecite
Uyu ni umukobwa wakunze kurangwa no kuririmba agaragaza impano ye, n’ubwo atabigize umwuga.
Mu buzima busanzwe akaba yarize amashuli ajyanye n’ibarurishamibare, muri kaminuza y’u Rwanda, akomereza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Nyampundu Felecite akaba ari umukobwa w’umuhanzi Uwizeye Johny, waririmbye indirimbo bwa mbere batarayisubiramo yitwa ‘Kugasozi ka Rusororo’.