Mbere y’uko umusore n’umukobwa bakora ubukwe cyangwa ngo bajye kwiyerekana imbere y’ababyeyi, barakundana bakemeranya kubana.
Bumwe mu buryo umusore akoresha asaba umukobwa kwemera ko bazabana nk’umugabo n’umugore ni umuhango umusore akora akazana impeta agatera ivi agasaba umukobwa kuzamubera umugore. Muri uwo muhango, umukobwa iyo abyemeye nibwo umusore amwambika iyo mpeta.
Muri iyi minsi uyu muhango ukorwa na benshi bizwi cyane nko gutera ivi (marriage proposal). Hari ababikora mu buryo butuma ababibona babivugaho byinshi.
Aba ni bamwe muri bo:
1. Umusirikare w’ipeti rya Sergeant wateye ivi ku wa 5 Gicurasi 2018 mu muhanda, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe bavuze ko uwo musirikare yarengereye agapfukamira umukobwa yambaye n’umwenda w’akazi. Icyakora abandi bavuze ko bigaragara ko yicishije bugufi atitaye ku murimo akora n’imyenda yari yambaye.
2. Umunyamakuru Eugene Anangwe wateye ivi imbere y’abanyamakuru mu muhango wo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru tariki 04 Kamena 2017.
Icyo gihe abantu bavuze ko ibyo yakoze bisa no kuvangira izindi gahunda zari zateranije aho, abandi bavuga ko yateye ivi asaba umukobwa ko yakwemera ko bazabana mu gihe nyamara n’impapuro z’ubutumira mu bukwe bwabo zari zaramaze gutangwa.
3. Tariki ya 24 Nyakanga 2019 nibwo Mihigo Enias uzwi nka Madjima umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana yatunguye umukunzi we mu isoko rya Dubai Mall.
Umukobwa akimara kumwemerera abashinzwe umutekano bahise bamujyana ku ruhande . Baketse ko barimo bafata amashusho y’indirimbo cyangwa filime, Icyakora Enias yisobanuye avuga ko yarimo asaba umukunzi we ko yazamubera umugore. Abashinzwe umutekano babasabye kubiseguraho basigarana imyirondoro yabo baragenda.
4. Umurundi witwa Issa Bigirimana ukinira ikipe y’umupira w’amaguru ya Young Africans yo muri Tanzania yasabye umukunzi we Uwase Carine kumubera umugore ku wa gatanu tariki 21 Kamena 2019.
Bitewe n’uko Carine yari yambaye yavugishije benshi mu babonye ayo mafoto, bamwe bavuga ko imyambarire ye itajyanye n’umuco, abandi bakavuga ko ntaacyo yari itwaye.
5. Hari abatereye ivi mu ndege ya RwandAir.
Mu rugendo ruva i Nairobi rugana i Kigali ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2019, mu ndege ya RwandAir, umusore witwa Daniel yasabye umukunzi we Javellah ko amubera umugore.
Ni aba kabiri bamenyekanye batereye ivi mu ndege ya RwandAir. Aba mbere bari Kenneth Ntaganda na Gwiza Rumongi muri Mata 2019.
6. Uherutse ni Rukundo Fabrice ukinira ikipe ya Espoir watereye ivi muri muri Kigali Arena ku wa gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019.
Ibi byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko icyo gikorwa cyaryoheje ibirori, ariko abandi bavuga ko gutera ivi mu mukino wa Basket imbere y’imbaga y’abantu batazanywe n’iyo gahunda bitari bikwiriye.
Reba Video igaragaza uko guterera ivi muri Kigali Arena byagenze
Si aba bonyine bateye ivi bikavugisha benshi. Uramutse nawe hari uwo wibuka wabikoze bikagutangaza wamwongeraho hepfo mu mwanya wagenewe ubutumwa n’ibitekerezo by’abasomyi.